Umunyamali watabaye umwana ku igorofa amahirwe akomeje kumusekera [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 13, Sep 2018
Mamoudou Gassama w’imyaka 22 yamaze guhabwa ubwenegihugu bw’Ubufaransa mu gihe yari yarinjiye muri iki guhugu mu buryo butewe n’amategeko ariko igikorwa yakoze cyo kurokora mu buryo butangaje umwana wari ugiye guhanuka ku igorofa ndende i Paris bitumye yemererwa ubwenegihugu bwuzuye.
Uyu munya-Mali Mamoudou Gassama benshi basigaye batazira ‘French Spider Man’ yari yaremerewe na Perezida Emmanuel Macron kumuha akazi mu bashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro ndetse nandi mashimwe atandukanye.
Uyu musore Gassama yariyabanje guhabwa gucumbikirwa n’igihugu (permis de résidence), iyo ikaba yari intambwe ya mbere yatumye ahabwa ubwenegihugu biturutse ku butwari yerekanye. Ahabwa ubu bwenegihugu yanahawe umudali ndetse atera igikumwe ku mpapuro zimuha uburenganzira bwo gutangira kwimenyereza akazi ko gutabara ahabereye impanuka ziturutse ku nkongi y’umuriro.
Mamoudou Gassama yari yarinjiye mu Bufaransa mu mwaka ushize anyuze mu nzira zitemewe z’abimukira anyuze mu nyanja ya Méditerranée icyo gihe akaba yarakoraga akazi kubwubatsi akaba yari afite akazina ka “petite Bamako” aho yabaga akigera mu Bufaransa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *