Wari uzi ko ushobora kumenya niba inkumi muhuye bwa mbere yagupofotse?
Yanditswe: Monday 04, Jun 2018
Umusore wese ashobora kwibaza buryo yamenya niba umukobwa bahuye ku nshuro yabo ya mbere yamukunze akabiburira igisubizo ariko Umuryango.rw tubabereye intumwa n’igisubizo kuri iyi ngingo. Hari igihe ushobora kubona umukobwa ukumva uramwishimiye ku buryo akwemereye, mwatangirana urugendo rw’urukundo. Bityo niba uri umusore ushobora gusaba uwo mukobwa ko muganira ugamije kureba uko akwakira kugira ngo ugire icyizere cy’uko yazakwemera urukundo igihe urumusabye.
Urubuga rwa internet (…)

Urubuga rwa internet dating360.info dukesha ibi, ruvuga ko hari ibimenyetso bitandukanye bishobora kukwereka wowe musore ko na we umukobwa yakwishimiye ndetse ukaba wanakomeza utera intambwe umusaba urukundo nta mpungenge z’uko yaguhakanira, kuko ibyo bimenyetso bikwereka uko agutekereza n’uko yagufashe. Ibyo bimenyetso bikaba ari ibi bikurikira:
1. Kumwenyura gahoro akanyuzaho akakwitegereza
Igihe uri kumwe n’umukobwa muri kuganira ukabona aranyuzamo akakwitegereza, hanyuma akanakumwenyurira, ngo ni kimwe mubimenyetso wareberaho ko uwo mwari yakwishimiye rwose
.
2. Kurya iminwa
Niba umubajije ikintu runaka wumva ko kinoroshye ariko ukumva atangiye kurya iminwa, ashakisha uko akigusobanurira, ngo ni uko aba ashaka uko yakigusobanurira neza nta gukocama ashyizemo kugira ngo utamugaya cyangwa se ugasuzugura ibitekerezo bye, bikamutera guhuzagurika akavuga arya iminwa. Rero ibi bikwereka ko yaguhaye agaciro.
3. Guhindura ijwi
Kenshi ngo iyo umukobwa yishimiye umusore bari kumwe ijwi rirahinduka, rikoroha kandi rikagabanuka, kandi bikaba atabyiteze kubera uko akwiyumvamo.
4. Kukwiyegereza
Usanga iyo mwicaye, aba ashaka kukwegera ariko ntabikubwire gusa akajya agenda akwiyegereza gahoro gahoro, byerekana ko yifuza kukwiyuvamo.
5. Kwikora mu misatsi
Iyo umukobwa murimo kuganira akwishimiye kandi mukaba mutaramenyerana, usanga atangira kwikora mu misatsi cyangwa se hari n’utangira gukora mu mutwe wawe, aha rwose ngo aba yakwishimiye, kikaba ari kimwe mu bishobora kukwereka ko waba umukobwa w’inzozi ze.
Ibitekerezo
yo nibyo iyo agukoze mumutsats aba yagupafotse