Winnie yazunguje ikibuno abagabo basigara barabya indimi[AMAFOTO]
Yanditswe: Sunday 17, May 2020
Winnie Nwangi, umuhanzikazi ukomoka mu Gihugu cya Uganda udahwema gushotora igitsina gabo yanyonze ikibuno mu mashusho ya snapchat.yashyize hanze abagabo benshi baravugishwa.
Winnie Nwangi, umuhanzikazi w’munyadukoryo n’udushya, mu joro ryo ku tariki ya 15 Gicurasi yazanzamuye amarangamutima y’abagabo batamuherukaga muri ibi bihe bya gahunda ya guma mu rugo byateye irungu benshi nuko ashyira ku rubuga rwa snapchat amashusho azunguza igice kinyuma ke mu mwambaro wo kuraramo.
Nwangi ukomeje kuvugwaho gukora ibintu bituma abantu bamwibazaho cyane abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze birimo amafoto ndetse n’amashusho, yaraye yerekanye ko ashobora kuba yaryosha akazi ko mu gitanda igihe yahuye umugabo.
Ibi yabyerekanye ubwo yafataga intebe nuko akabyiniraho azunguza ikibuno cye agenda akinyonganyonga mu buryo bwasize abagabo besnshi mu bitekerezo byinshi biganisha kumwifuza mu buriri. Irebere ayo mashusho yasajije abagabo bayabonye.
Nwangi mu minsi yashize aherutse gutangaza ko atari mu rukundo n’umuhanzi Chozen Blood nyuma yuko bivuzwe ko bashobora kuba bariguhuza amarangamutima basangira ubuzima bw’urukundo.
Winnie Nwangi yakomeje avuga ko itangazamakuru abona ariryo rituma akomeza kuba nyakamwe (single) mu rukundo kubera ko rituma abagabo benshi batinya kumusaba gukundana na we batekereza ko yaba afite undi muntu bakundana.
Uyu muhanzikazi muri iiyi gahunda ya guma mu rugo kubera icyorezo cya Coronavirus, asa nutarigeze yicisha abakunzi be irungu, abatamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze nibo bahombye ubwiza n’uburanga bwe adasiba kwerekana mu mafoto y’imyambaro ishotora igitsina gabo ndetse n’amashusho abyina indirimbo ariko yambaye ibishotorana.
Nubwo bamwe bamutukira ayo mafoto n’amashusho aba yashyize hanze, ni uburyo ngo nk’aba bahanzikazi b’ibyamamare usanga baba bari no mu bucuruzi bakorera amafaranga mu kwamamaza ibyo baba bambaye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *