Wizkid yasomye Tiwa Savage imbere y’imbaga y’abantu [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 12, Jun 2018
Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto atandukanye agaragaza Wizkid arimo gusoma ku itama Tiwa Savage mu gitaramo cyabereye muri Ghana.
Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye za interinete hakwirakwizwa amafoto agaragaza aba bombi basohokanye ahantu hatandukanye nko muri resitora bagiye gusangira ndetse no kwifotoza amafoto bari kumwe ahantu hatandukanye .
Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira iryo ku cyumweru umuhanzi Wizkid ndetse na Tiwa savage bakoreye igitaramo muri Ghana aho ku rubyiniro abantu batunguwe no kubona uyu musore ukunzwe muri Nigeria asoma ku itama uyu muhanzi kazi ubusanzwe ukomoka muri Ghana.
Sibyo gusa byatunguye abantu, kuko bamwe bibaza impamvu ituma uyu musore ufite imyaka 27 y’amavuko akundana n’uyu mugore w’imyaka 38 y’amavuko kandi hari abandi bakobwa bato bamushimisha.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *