skol

World Cup 2018:Umusifuzi yagaragaye yakira ruswa

Yanditswe: Friday 08, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umusifuzi mu gihugu cya Kenya yagaraye yakira ruswa ahita akurwa ku rutonde rw’abazitabira imikino y’igikombe cy’isi.

Ni mu gihe abanyakenya bishimiraga ko babonye umusifuzi ukomoka iwabo,Aden Range Marwa uzasifura mu gikombe cy’isi aho baje gutungurwa nuko avuyemo rugikubita.

Aden yafashwe amashusho yakira amadorari 600($600) angana n’amashiringi 6000 kugira ngo azabeshye ibyavuye mu mukino w’igikombe cy’isi.

Aya mashusho akaba yashyizwe hanze n’umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye ukomoka mu gihugu cya Ghana ,Anas Aremeyaw.

Uyu musifuzi akaba yafashwe aya mashusho ari kumwe n’abandi bayobozi b’umupira w’amaguru yakira ayo mafaranga bihabanye n’amategeko agenga ruhago by’umwihariko mu gikombe cy’isi.

Muri iyi videwo uyu musifuzi agaragara agira ati ” Ndagushimiye kubw’iyimpano umpaye ariko ikingenzi ni ubushuti no kuba tumenyanye.”

BBC ivuga ko Aden Range Marwa yahise yamburwa amahirwe yo kuzaba umwe mu basifuzi bazasifura igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya mu cyumweru gitaha Kamena 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa