Yvan Buravan ngo akeneye imbaraga z’abanyarwanda kugirango igikombe cya Prix Decouvertes gitahe mu Rwanda
Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018
Prix Decouvertes ni ibihembo bigenerwa umuhanzi w’umunyafurika uba wahize abandi mu irushanwa ritegurwa na radiyo y’abafaransa .Aho kuri iyi nshuro umuhanzi Buravan ari umwe mu bahanzi nyarwanda barimo guhatana n’ibindi byamamare 2 byo muri Afurika.
Mu mezi abiri ashize nibwo radiyo ya RFI yashyize hanze itangazo ivuga ko abashaka kwitabira irushanwa rya Prix Decouvertes batangira kwiyandikisha. Nyuma y’uko biyandikishije bakanatanga ibihangano byabo byari byitezwe ko hagomba kumenyekana icumi ba mbere bahatanira ibi bihembo. Ibi ni nako byagenze kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nzeli 2018 aha hakaba hatangajwe abahanzi icumi bahatanira ibihembo bya Prix Decouvertes.
Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi hano mu Rwanda ari mu babashije kugera mu icumi ba mbere bahatanye muri iri rushanwa. Yvan Buravan ahatanye n’abandi icyenda bahatanira ibihembo binyuranye gusa biyobowe n’ibihumbi icumi (10,000) by’amayero.
Yvan Buravan ahatanye na; Azaya (Guinée), Barakina (Niger), Biz Ice (Congo), Gasha (Cameroun), Geraldo (Haïti), Iyenga (RD Congo), Maabo (Sénégal), OMG (Sénégal) na Ozane (Togo). Buravan ntabwo ari we muhanzi nyarwanda wa mbere witabiriye iri rushanwa cyane ko mbere ye hari abandi barimo The Ben, Mani Martin baryitabiriye.
Mu kiganiro UMURYANGO twagiranye na Buravan yadutangarije ko akeneye imbaraga nyinshi z’abanyarwanda kugirango azabashe kwegukana iri rushanwa aho asaba buri muntu wese kumuha amahirwe amutora bityo ngo iki gikombe kizatahe mu Rwanda .
Ibi bihembo Yvan Buravan ahatanira bizatangwa tariki 8 Ugushyingo 2018. Yatangiye gutorwa binyuze ku rubuga rw’iyi radiyo. Yvan Buravan akeneye ubufasha bwinshi bw’abanyarwanda kugira ngo abashe kwegukana ibi bihembo biyobowe n’ibihumbi 10 by’amayero. Uyu muhanzi w’umunyarwanda ari guhatana akoresheje indirimbo ze; Malaika na Oya. Uzegukana iki gihembo azaba asimbuye umunya Mali M’Bouillé Koité, wakegukanye muri 2017.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *