skol

Yvonne Chaka Chaka yageze i Kigali [ AMAFOTO ]

Yanditswe: Friday 27, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Yvonne Chaka Chaka yageze I Kigali aho yitabiriye igitaramo azafatanya na KNC mu kumurika alubumu ye yise Heart Desire kiraba kuri uyu wa Gatanu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Nyakanga 2018 , ku isaha ya saa 6:45 nibwo umuhanzikazi w’ icyamamare Yvonne Chaka Chaka yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe.

Chaka Chaka ukubutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda yageze I Kanombe akanyamuneza ari kose aho yakiriwe n’abantu batandukanye barimo Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC avuga ko ari umwana we aho uyu mugore w’icyamamare ku isi yari kumwe n’itsinda ry’abacuranzi be .

Aganira n’itangazamakuru yagaragaje akanyamuneza ko kugaruka mu Rwanda avuga ko anezerewe, aririmba agace gato k’indirimbo ye yise ‘Thank u Mr DJ for playing my song’. Yateguje abanyarwanda umuziki w’umwimerere. Mbere y’uko y’injira mu modoka yavuze.

Ati “Mwibuke muze mu gitaramo.. ’I’m burning up’.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu. KNC witegura kumurika album ‘Heart Desire’ afite igitaramo gikomeye kuwa 27 na 28 Nyakanga 2018, muri Kigali Exhibition and Conference Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa