Zari umugore wa Diamond yavuze ku mitungo yasigiwe anakomoza ku marozi bivugwa ko yahitanye uwahoze ari umugabo we Ivan
Yanditswe: Monday 05, Jun 2017
Zari yavuze ku mitungo yasigiwe na Ivan anakomoza ku marozi yishe umugabo we
Zari yahakanye iby’uko Ivan yarozwe anavuga ku mitungo ari kurwanira nabo mu muryanngo we
Ngo Ivan ntiyarozwe, Zari ntari kurwanira imitungo n’abasigaye
Umunyamidelikazi akaba n’umucuruzi Zari Hassan umugore mukuru w’umuherwe, Ivan Ssemwaga uherutse kwitaba Imana mu minsi ishize agashyinguranwa amafaranga menshi, arahakana ko uyu mugabo we yaba yararozwe.
Zari yavuze ko umugabo we atarozwe ahubwo ko (…)
Zari yavuze ku mitungo yasigiwe na Ivan anakomoza ku marozi yishe umugabo we
Zari yahakanye iby’uko Ivan yarozwe anavuga ku mitungo ari kurwanira nabo mu muryanngo we
Ngo Ivan ntiyarozwe, Zari ntari kurwanira imitungo n’abasigaye
Umunyamidelikazi akaba n’umucuruzi Zari Hassan umugore mukuru w’umuherwe, Ivan Ssemwaga uherutse kwitaba Imana mu minsi ishize agashyinguranwa amafaranga menshi, arahakana ko uyu mugabo we yaba yararozwe.
Zari yavuze ko umugabo we atarozwe ahubwo ko abakomeje kuvuga ibyo ari ibihuha bashaka gushyira mu bantu.Yavuze ko nawe abyumvana abantu ko Ivan yishwe n’uburozi, agashimangira ko ari ibinyoma byambaye ubusa.
Aragira ati: “Ivan ntabwo yigeze arogwa, yari afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ku buryo kumuvura byari bigoye, yaguye muri koma ageze aho uruhande rw’ibumoso ntirwongera gukora (paralysed), udutsi two ku bwonko turacika ku buryo yahise aviramo imbere”.
Ibyo kuvuga ko Zari ari mu ntambara ikomeye arwanira imitungo n’umuryango wa Ivan, ibi nabyo arabihakana avuga ko ibintu ari ibishakwa.
Ati: “Ubu ndatuje, kuko hari ibinyamakuru byabitangaje, njye ntabwo nshobora kurwanira imitungo kuko twese tuzava kuri iyi si nta kintu na kimwe tujyanye”.
Ivan yapfiriye mu bitaro bya Biko muri Afurika y’Epfo ku wa 25 Gicurasi, umurambo we uzanwa muri Uganda aba ari ho ashyingurwa.
Ibitekerezo
She is beautiful woman