Zari w’imyaka 40 akomeje gutungurana nyuma yo gushyira hanze amashusho ari gusomana byimazeyo n’umukunzi we mushya[AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 25, Mar 2021
Nubwo afite imyaka 40 yose n’abana 5 yabyaye ku bagabo babiri barimo umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz, Zari Hassan akomeje kugaragaza ko bisa nkaho aribwo bwa mbere akijya mu rukundo n’umukunzi we mushya yise Dark Stallion.
Nyuma y’uko atangaje ko afite umukunzi mushya muri Gashyantare uyu mwaka, umuherwekazi w’Umugande, Zari Hassan akomeje kugagragaza ko yishamanye n’umukunzi we, aho yasohoye amashusho barimo basomana.
Nyuma y’uko atangaje ko ari mu rukundo rushya n’umusore yise Dark Stallion, benshi bakomeje kugenda bavuga ko bitazamuhira nk’uko byagenze kuri King Bae bahuye nyuma ya Dimond Platnumz.
Ariko uyu mugore w’abana batanu ntahwema kugaragariza abavuga ko uru rukundo rwe rushya rutazaramba, aho akomeza kugenda abasangiza ibihe byiza agirana n’umukunzi we.
Zari w’imyaka 40, mu rukundo akaba ameze nk’umwana w’umwangavu ugitangira iby’urukundo, aho ubu noneho yafashe amashusho arimo asomana n’umukunzi we ayasangiza imbaga y’abamukurikira mu rwego rwo kubemeza ko yishimanye nawe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *