skol

Zari yakiriye ubutumwa buvuye ku mukunzi we wa kera amubwira ko amukumbuye amusubiza ko ibyiyumviro kuri we byapfuye

Yanditswe: Tuesday 14, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Zari Hassan, Umuherwekazi w’Umugande usigaye yibera muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko yakiriye ubutumwa buvuye ku mukunzi we wa kera bumubwira ko amukumbuye, na we akamusubiza ko ibyiyumviro bye kuri we byapfuye.

Benshi bacyumva aya magambo ya Zari, bahise bakeka ko ari Diamond Platnumz babyaranye abana babiri yabwiraga, dore ko byabaye nyuma y’uko uyu muhanzi w’icyamamare muri Tanzania atandukanye n’umunyakenyakazi wanamubyariye umwana w’umuhungu, Tanasha Donna, bikaba bivugwa ko arimo gukora ibishoboka byose ngo abe yasubirana na Zari Hassan.

Global Publishers yo muri Tanzania itangaza ko kuri ubu Diamond yatangiye gushaka uburyo bwose yavugana na Zari kugira ngo ibibazo bafitanye babe babikemura.

Bivugwa kandi ko n’ubwo Diamond yatandukanye na Zari nyuma yo kumubyarira abana 2, bakamara igihe batavuga rumwe, bamwe bo mu muryango wa Diamond bakomeje kuvugana nawe.

Se wa Diamond, Abdul Juma, yatangarije iki kinyamakuru ko yizeye ko umuhungu we Diamond Platnumz azasubirana na Zari, na we ngo arabyifuza kuko ngo yaba abonye amahirwe yo kurera abana be.

Zari abinyujije ku mashusho aherutse gucihsa mu buryo bwa Tik Tok, yatangaje ko yakiriye ubutumwa buvuye ku mukunzi we wa kera bumubwira ko amukumbuye, amusubiza ko nta mwanya afite. Yagize ati:

Nakiriye ubutumwa buvuye ku wo twahoze dukundana bumbwira ko ankumbuye. Naramubwiye nti mbabarira sinavuga nonaha kuko ndi mu kiriyo. Arambaza ngo ni nde wapfuye? Ndamubwira nti ibyiyumviro byanjye kuri wowe.

Ntabwo yigeze avuga uwo ari we ariko abantu benshi bahise bakeka Diamond cyane ko ari we muntu batandukanye bigasakuza cyane, ndetse akanatangaza ko byamubabaje.

Ubwo Global Publishers yashakaga Diamond ngo agire icyo abivugaho, ntibyabakundiye kuko atitabaga telefoni yengendanwa.

Tariki ya 14 Gashyantare 2018 ni bwo Diamond yatandukanye n’uwahoze ari umukunzi we Zari banabanga mu nzu nk’umugore n’umugabo, yatandukanye n’uyu mugore w’umugande usigaye wibera muri Afurika y’Epfo nyuma yo kubyarana abana babiri, Tiffah Dangote na Nillan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa