skol
fortebet

Zari yashyiriye Diamond abana be muri Tanzania[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 07, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Ibihumbi by’Abanya-Tanzania bongeye kuzura imihanda yo muri iki gihugu, ubwo Umunya-Uganda Zari Hassan yasesekaraga i Dar es Salaam ari kumwe n’abana be babiri abajyanye guhura na papa wabo, umuhanzi Diamond Platnunz.

Sponsored Ad

Diamond Platnumz wamamaye cyane mu muziki wa Tanzania n’uwa Afurika y’Iburasirazuba muri rusange, yakiranye ubwuzu abana be na mama wabo Zari Hassan ubwo bageraga ku kibuga cy’indege, nyuma y’imyaka isaga ibiri nta wuca undi iryera.

Videwo yashyizwe ahagaragara na Wasafi, yerekana abana ba Diamond na Zari (Tiffah & na Nillan) bizihiwe, nyuma yo kongera kubonana na se wahise ujya kubakirira iwe mu rugo.

Ku kibuga cy’indege Diamond yasaga n’uwitaye cyane ku bana be kurusha mama wabo Zari Hassan bigeze kubana nk’umugore n’umugabo, mbere y’uko ibyabo birangira muri Gashyantare 2018 buri umwe akajya kubaho ukwe.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ryo muri Tanzania, Tiffah usanzwe ari imfura ya Diamond yavuze ko yari akumbuye se na nyirakuru.

Ku munsi wo ku wa Kane ni bwo Zari yasangije abamukurikira kuri Instagram ifoto ye n’abana be bari mu ndege ya Kenyan Airways, ahishura ko berekeje muri Tanzania guhura na Diamond.

Ati: “Ni igihe cyo guhura n’umuryango. Tuje mu rugo.”

Amakuru yahise atangira gucicikana avuga ko uyu mubyeyi w’abana batanu yaba agiye muri Tanzania kongera gutsura umubano n’uwahoze ari umugabo we.

Mu kiganiro Zari yagiranye n’Itangazamakuru, yanyomoje ibyo kuba yaba ashaka gusubirana na Diamond, agaragaza ko icyo ahuriyeho n’uriya muririmbyi ari uko bombi ari ababyeyi.

Zari Hassan yavuze ko yahisemo kuzana abana be muri Tanzania nyuma y’igihe baramuzengereje bamusaba ko babonana na se. Ati:

Ku kibuga cy’indege bakomezaga kuvuga ngo dusohoke kugira ngo barebe se. Hari byinshi bibera ku mbuga nkoranyambaga, ariko ku bwanjye ndatekereza ko nazanye abana kubera ko se ashaka kubabona.

Akumbuye cyane abana be bijyanye nuko yari amaze imyaka ibiri atababona. Ntabwo turi kumwe, ndi hano ku bw’abana. Ndizera ko agirana ibihe byiza na bo. Ntituzi igihe tuzamara hano.

Ku wa 14 Gashyantare 2018 (Umunsi w’abakundana), ni bwo Zari yatangaje ku mugaragaro ko ibye n’uriya muhanzi byarangiye, nyuma yo kumuca inyuma incuro zitari nke. Icyo gihe Zari yavuze ko n’ubwo atandukanye na Diamond nk’umugabo n’umugore, bazakomeza gufatanya inshingano zo kurera abana babiri bari bamaze kubyarana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa