skol

Zari yasubije abamushinje kudafasha abakene muri Uganda muri ibi bihe bya Coronavirus

Yanditswe: Tuesday 14, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umuherwekazi Zari Hassan, umunya-Uganda wibera muri Afurika y’Epfo, amaze guhaga abamunenga bamuhoza mu majwi bavuga uko agomba kubaho ubuzima bwe n’uko yakagombye gukoresha amafaranga ye.

Umwe mu bafana be ku rubuga rwa Instagram uzwi ku izina rya Ruth Atys yegereye Madamu Hassan avuga ko atigeze afasha umukene uwo ari we wese muri Uganda muri iki gihe cyo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus. Ati:

Gerageza nubwo wabigira urwitwazo, uhe ikintu abakene muri Uganda no muri Afurika y’Epfo muri iki gihe cyo kuguma mu rugo!

Zari we yivugira ko atabaho ubuzima bwo kwiyitirira no kwiyoberanya.

Mu gisubizo cyihuse, Zarii w’abana batanu yavuze ko yagiye afasha aho ashoboye kandi ko abamucira urubanza bakagombye kubanza kwihatira gutanga mbere yo gutunga urutoki.

Yihanangirije kandi abanegura kudategeka abantu uburyo bagomba gukoresha amafaranga yabo nyamara batarigeze bagira uruhare mu gukora na kimwe mu byo bavuga. Ati:

@Ruthie_atys Nkora ibyo nkorera mu bo mu muryango wanjye kandi akazi kanjye gahora kagaragara. Ikibazo ahubwo niki ukorera umuryango wawe? Umbabarire rwose! Ntabwo mbaho ubuzima bwo kwiyoberanya no kwiyitirira. Nk’ubwanyuma ntukabwire abantu uko bagomba gukoresha amafaranga yabo nkaho wigeze ubafasha kuyakorera ….

Igisubizo cyiza cya Madamu Hassan cyatumye benshi mu bafana be bitabira ikiganiro bamushyigikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa