Zari yavuze ukuntu agiye guhemukira umwana yabyaranye na Diamond kubera mukeba we Wema Sepetu[AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 30, Jul 2018
Umunyamideli Zari Hassan yatunguye benshi mu bafana be,ubwo yahishuraga ko agiye guhemukira umwana we w’umukobwa witwa Tiffah maze ntazitabire ibirori by’isabukuru ye y’amavuko byateguwe na Diamond ngo kuko mu bo uyu muhanzi yatumiye harimo na Wema Sepetu bahoze bakundana.
Mu butumwa Zari yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2018 yifashishije urukuta rwe rwa Snap chat yashizeho ikanzu y’uriya mwana we w’umukobwa maze yandikaho amagambo avuga ko ashobora kutazagara mu birori bya Tiffah biri gutegurwa muri iyi minsi iri imbere.
Benshi bakimara kubona ubu butumwa bwa Zari bahise babihuza n’amagambo uyu mugore aheruka gutangaza ,ubwo Diamond yavugaga ko yateguye abantu 30 bo muri Tanzaniya bazajyana nawe muri Afurika y’Epfo mu birori by’isabukuru y’umukobwa we, ndetse ko Wema Sepetu nawe ari mu bazabyitabira.
Zari akibyumva yahise abyamaganira kure ndetse avuga amagambo akakaye, aho yavuze ko adakeneye Abanyatanzaniya mu rugo rwe.Yagize ati:”Sinkeneye abantu bazaza kunyanduriza inzu.Muzagume iwanyu.”
Kuba Zari ashaka kutazagaragara muri biriya birori ,byatumye benshi bakeka ko adashaka guhura imbonankubone na Sepetu,dore ko nk’uko bizwi nta na rimwe uyu mugore yigeze asiba mu birori by’isabukuru y’abana be, ariko kuri iyi nshuro akaba agiye kubiterwa n’ubu butumire bwa mukeba we basanzwe barebana ay’ingwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *