skol

Zari yongeye kwibasira bikomeye mukeba we Hamisa aho yanamusabye guca bugufi akamwunamira[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz yongeye kwibasira bikomeye mukeba we, Hamisa Mobeto ko imibereho yabo ntaho iteze guhurira.

Ubu butumwa Zari yabunyujije kuri Instagram Stories yigaragaza yambaye isaha n’impeta bikoze mu mabuye y’agaciro ahenze arangije yandika amagambo y’ubwishongozi agira ati:“Umbona nambaye diyama nawe ukumva urabishaka! Hoya! Tekereza kabiri, indezo z’umwana ntizihagije ngo ubeho ubuzima nk’ubu bwanjye. Nariyubatse!”

Yongeye kandi yandika yibutsa Hamisa Mobeto ko n’ubwo yamutwara umukunzi bingana iki, ubuzima bwe abayemo buzahora ari inzozi kuri Hamisa Mobeto. Yagize ati :“Nshobora kukujugunyira umugabo uko umushaka kose ariko ubu buzima ntiwapfa kubwigondera! Ca bugufi unyunamire! Nambara diyama, umusaruro w’amaboko yanjye no gukora cyane.”

Ntabwo ari ubwa mbere Uyu mugore agarutse ku by’uko amafaranga afite ari umusaruro w’amaboko ye ndetse yavuze ko umugabo we wa mbere witabye Imana(Ivan Ssemwanga) bashakanye amubonamo imbaraga zo kuzubaka no gushaka amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa