Mu gitondo cyo ku wa Kane w’iki Cyumweru muri Afurika y’Epfo nibwo hamenyekanye inkuru ibabaje ko abajura bitwaje intwaro bateye mu rugo rwa Zodwa Wabantu ruhereye i Durban, bamsahura ibyo mu nzu byose.
Umushabitsi akaba n’umubyinnyi muri Afurika y’Epfo, Zodwa Libram uzwi cyane ku mazina ya Zodwa wabantu, kuri we ngo igishimishije nuko atari ari murugo kandi hakaba nta wakomeretse ubwo abo bajura bitwaje intwaro bamuteraga bakamwiba.
Nk’uko byatangajwe na Zodwa abinyujije kuri Instagram ye, yavuze ubwoba byamuteye, ko ashobora kuba yarahuye n’urupfu rutunguranye iyo abajura baramuka bamusanze iwe icyo gihe.
Mu mashusho yasangije abamukurikira kuri uru rubuga, wabonaga asa nkaho yahungabanijwe n’ibyabaye, amarira atemba mu mase ubwo yavugaga inkuru y’ibyamubayeho. Zodwa ati:
Sinzi uko byari kugenda, ibyari kumbaho, birashoboka ko nari kwicwa iyo baramuka bansanze mu nzu imbere.
Zodwa Wabantu yakomeje avuga ko abo bajura bitwaje intwaro batwaye ibintu bye byinshi ndetse bakagerageza kumwiba n’imodoka ariko ntibabasha kuyitwara.
Uyu muhanzikazi utajya yambara ikariso yavuze ko ubusanzwe asiga umukunzi we murugo iyo agiye kukazi kure yo mu rugo, ariko kuri uwo munsi byabaye ntawari uhari kuko yagiye mu rugo iwe kujya kumarayo igihe muri ibi bihe bya Gumamurugo.
Aba bagizi ba nabi bari bafite igihe cyose bakeneye. Nahamagawe n’abaturanyi kare mu gitondo, bambwira ko inzu yanjye yinjiriwe. Nasabye umukunzi wanjye kujya kugenzura akanamenyesha abapolisi kubera ko ndi kure y’urugo. Abantu barashonje. Tuzakomeza kubabara kubera Covid-19 na GumaMurugo. Ndarira kuko ngerageza kwereka abantu ko nanjye mfite umutima. Numva ububabare nk’ikiremwa muntu.
Zodwa yarangije avuga ko yizera ko abapolisi bashobora kuzafata abo bajura bakamugarurira ibintu bamwibye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *