skol
fortebet

Trump yicuza kuba atararyamanye n’igikomangoma cy’Ubwongereza

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2017

Sponsored Ad

skol

Mu 2000 Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Howard Stern hashize imyaka itatu gusa igikomangoma cy’Ubwongereza ‘Lady Diana’ yitabye Imana.
Ni ikiganiro cyatambutse kuri Radio; imyaka 17 yari ishize Trump ahishuye amabanga ariko atarashyirwa hanze kuri ubu binyuze mu kinyamakuru FactBase amajwi n’amashusho yashyizwe hanze, Trump asobanura uburyo yicuza kuba ataragize amahirwe yo kuryamana n’igikomangoma cy’Ubwongereza ‘Lady Diana’.
Uyu (...)

Sponsored Ad

Mu 2000 Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Howard Stern hashize imyaka itatu gusa igikomangoma cy’Ubwongereza ‘Lady Diana’ yitabye Imana.

Ni ikiganiro cyatambutse kuri Radio; imyaka 17 yari ishize Trump ahishuye amabanga ariko atarashyirwa hanze kuri ubu binyuze mu kinyamakuru FactBase amajwi n’amashusho yashyizwe hanze, Trump asobanura uburyo yicuza kuba ataragize amahirwe yo kuryamana n’igikomangoma cy’Ubwongereza ‘Lady Diana’.

Uyu mugabo ukunze kurangwa no kutagira icyo atinya mu kuvuga, yanavuze ko hari urutonde rw’abagore ruhora mu mutwe we yumva yagakwiriye kuba yararyamanye nabo.Ngo ni ibintu yicuza akabanabishyira mubyo yagombaga kuba yarakoze mbere.

Newsweek, FactBase na Washington Post byanditse ko Trump yahamije ko atari gutindiganya kuryamana na Lady Diana ariko ngo yabaye nk’uwisubiraho avuga ko mbere y’uko baryamana yari kubanza kumusaba kwipimisha agakoko gatera SIDA.


Trump yabayeho yifuza kuryamana n’igikomangoma cy’Ubwongereza ‘Lady Diana’

Hejuru y’ibyo yanavuze ko hari urutonde rw’abagore bagera ku 10 yumva yagombaga kuryamana nabo ariko n’ubundi uza ku rutonde imbere y’abandi ni Lady Diana wamuhogoje.

Ivana Trump washyingiranywe na Trump mu 1997 aza ku mwanya wa kabiri mu bagore yifuzaga kuryamana nabo n’ubwo baje gutandukana mu 1992,naho ku mwanya wa mbere hari Melanie Trump akaba ari na we babana kugeza ubu.

Trump yanahishuye ko yahoraga areba iminwa minini ya Angelina Jolie kimwe na Mariah Carey batasibaga mu ntekerezo ze.

Uru rukundo Trump yakundaga Lady Diana yaje kongera kurushimangira nyuma y’urupfu rwe abinyujie mu gitabo yanditse mu myaka 20 itambutse.Mu mirongo migari igize iki gitabo avuga ko yicuza ubugwari yagize bwo kuba ataraterese ‘LADY DIANA’.

Yateruye agira ati “Mu buzima bwanjye nicuza ikintu kimwe gusa ku birebana n’abagore, kuba narakoze uko nshoboye ngo mbe umukunzi wa Lady Diana Spencer……Nibuka neza ko twahuye inshuro nyinshi ariko ikimbaza kurushaho n’uko nigeze mvugana nawe ngo mugezeho icyifuzo cyanje…

Donald, muri iki gitabo akoresha amagambo y’imitoma agataka uyu mugore w’uburanga buhebuje kuri we,ati “. Yamurikiraga icyumba cyose arimo akoresheje uburanga bwe. Yari igikomangoma nyacyo, umugore w’indoto.”

Ngo n’ubwo Trump yakomezaga kwerekana amaragamutima ye kuri Diana, ku ruhande rwe siko byari bimeze kuko ngo hari igihe byageze akumva aramuzinutswe bitewe n’uko yamubanga aho yabaga ari hose.

Mu 1995, Trump na Diana bahuriye muri Hotel ya Hilton y’i Manhattan ku meza amwe yari yatumiwemo abanyemari bakomeye. Ngo ryo joro ntabwo Trump yagize amahirwe yo kugira icyo amubwira ariko nyuma y’amezi atandatu ibintu byarahindutse.

Lady Diana akimara gutandukana n’umugabo we, Igikomangoma Charles yatangiye kwakira impano zikomeye zavaga kwa Trump. Byose byatangiye mu gitondo cyo ku wa 1 Nyakanga, 1996. Icyo gihe Lady yizihizaga isabukuru y’imyaka 35 y’amavuko, kuri uwo munsi yohererejwe indabo nyinshi zivuye kwa Trump amwifuriza isabukuru y’amavuko nziza.


Trump yakundaga kumwoherereza indabo

Selina Scott wari inshuti magara ya Lady Diana yabwiye Sunday Times mu mwaka wa 2015ko Ldy atigeze yiyumvamo Trump ahubwo ko yabonaga amubuza amahwemo.

Yaravuze ati “Yamwoherereje indabo zitagira nyinshi, bias naho zamuhenze, Yafataga Diana nk’umugore udasanzwe ukwiye igikombe buri mugabo we yakwifuza guhanganira…Byagezeho aho Diana atangira kwibaza aho ashyira indabo kuberako zari zimaze kuzura inzu ye….. Yageze aho anatekereza ko uyu mugabo yaba ashaka kumubuza umutekano we.”

Mu 1997 nibwo Nyakwigendera igikomangoma cy’Ubwongereza, Lady Diana, yitabye Imana,yari afite imyaka 36 y’amavuko. Yasize abana babiri b’abahungu, aribo Prince Harry na Prince Williams

Ku mwanya wa 2 hari umugore wa mbere Ivana Trump, bashyingiranywe mu wa 1977

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa