skol
Fortebet

Umugabo wa mukuru wanjye yansambanyirije mu bwogero antera inda- NKORE IKI?

Ad Restricted   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 25 July 2018

Mu buzima hari ibintu utapfa kwiyumvisha ko bibaho. Nari mfite imyaka 15 ubwo umukunzi wa mukuru wanjye yansambanyirizaga mu bwogero bw’ akabari ko mu mujyi wa Kigali. Maxime yantwariye ubusugi uwo munsi anantobera amateka.

Nitwa Jeanine mfite imyaka 21 mukuru wanjye yitwa Sylvie. Ndabyibuka neza ku wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2012, mukuru wanjye yansabye ko muherekeza tukajyana mu birori by’ inshuti za Maxime byabereye mu kabari gasobanutse ka hano I Kigali.

Saa yine z’ ijoro nari namaze gusinda kuko ntarimenyereye kunywa inzoga. Mukuru wanjye we inzoga yari azimenyereye. Byageze saa saba z’ ijoro tukiri muri iyo bar , nshaka kujya kwihagarika Maxime ansaba ko amperekeza ndamwemerera kuko numvaga nta kibi kibirimo.

Kuko nari nakubwe cyane nirukankiye mu bwogero sinita kubyo gukinga aba ariho nihagarika. Maxime yansanzemo kuko nawe yari yasinze atangira ku nkorakora. Namusunitse inshuro eshanu, ageraho andusha imbaraga anyegeka ku gikuta ataratangira kunzamura amajipo nari namaze gututubikana kubera ibyuya. Naramwiyatse ndongera manura ijipo yanjye ariko nari mfite intege nke kubera gusinda.

Nari ngize iyo myaka ntarumva uko gusambana bimera, nashidutse numva igitsina cye cyangezemo. Numvaga uburibwe buvanze n’ ibinezaneza ariko sinashobora gusakuza kuko yari yapfutse umurwa.

Birangiye yarambwiye ngo ‘Ntuzagire uwo ubwira ibyabaye niyo yaba mukuru wawe’. Twasubiye mu kabari abwira mukuru wanjye Sylvie ko nta meze neza amusaba ko ancyura ariko mukuru wanjye kuko yari yibereye mu munyenga ntiyabyitaho. Yahise anshyira mu modoka ye aranjyana mub’ iwacu nta muntu wigeze abona uko nari meze iryo joro kuko yangejejeyo ababyeyi basinziriye.

Bukeye mukuru wanjye yansanze mu cyumba cyanjye ngo arebe uko merewe, ku maso nari nkomeye ariko ndimo kuribwa mu kiziba cy’ inda cyane ntashobora no gutera intambwe, yambajije ibyambayeho mu bwira ko naguye.

Ntabwo nigeze mubwira ko umukunzi we Maxime yansambanyije ku gahato. Akiri aho yahise ahamagara Maxime amushimira ko yantahanye ariko ntabwo yari azi ukuntu numvaga nanze Maxime. Umwanya umwe numvaga nabwira mukuru wanjye ibyaraye bibereye mu bwogero ariko undi mwanya nkipfuka umunwa.

Iryo joro Maxime yanteye inda, naranabyaye, mukuru wanjye na Maxime nabo baje gusezerana ariko ntabwo mukuru wanjye aziko umwana wanjye ari uw’ umugabo we.

Nabwiye Maxime ko ntwite kuko nahoranaga isesemi anjyana kwa muganga basanga ndatwite.

Tuvuye kwa muganga mukuru wanjye yambwiye ko agiye kubwira ababyeyi ko ntwite, numva ngize ubwoba ko agiye kumbaza uwanteye inda. Amumbajije ndaceceka dufata icyemezo cyo kudahishurira ababyeyi ko ntwite. Numvaga nakuramo iyo nda aho kubwira mukuru wanjye ko umukunzi we ariwe wanteye inda.

Mukuru wanjye yageze aho amvamo abwira Papa na mama ko ntwite. Igihe cyarageze ndabyara, ubu umwana agize imyaka 5 namwise David, asa neza n’ umugabo wa mukuru wanjye.

Mukuru wanjye buri uko amubonye aravuga ngo ‘asa na chr we’. Iyo abivuze numva mba numva namubwiza ukuri ariko nkabura aho mbihera kuko Sylvie ankunda kubi ngitwite yahoraga anyinginga ngo nzamubwire uwampohoteye amporere, rero sinzi uko yakwifata asanze umugabo we ariwe wampemukiye.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble KIRAGIJEANIDAMACSENE.

    Warahemutse.ubawaravugishije.ukurigucamuziko.ntigushye.ubwowakoranibindibibi.ugatwikirakumananibi.guhishibyaha.yo.ubyatuyeurababarirwa.gusako.ngezekururubuga.vubambanarakugiriyinama.none.amaziyarenzinkombe.

    February 2020
  • chat_bubble

    nawe uratubeshye wagumyebkuvugana numugabo wa mukuru wawe nge nakubwira ngo mubwize ukuri wahemukiye mukuru wawe kandi isi ni mbi uzahora ubyicuza ntuzongera kugira amahoro mumutima wawe ukundi .

    July 2018
  • chat_bubble Claude

    Bivuge kuko guhora urwana n’umutima nabyo ni igikomere ugomba kwiyaka,bivuge uruhuke mu mutima kdi nutanabivuga umwana azakura akubaze se kdi ndatekereza ko utazamuhisha dore ko azaba arimo no kugusaba ibirenze ubushobozi bwawe

    July 2018

Inzindi nkuru

Umugabo wanjye arandembeje ngo ‘Ndyamane n’ abagabo b’ abakire’

Umugabo wanjye twakundanye kuva mu bwana bwacu twigana Primaire na...
26 July 2018 1

Umugabo wa mukuru wanjye yansambanyirije mu bwogero antera inda- NKORE...

Mu buzima hari ibintu utapfa kwiyumvisha ko bibaho. Nari mfite imyaka 15...
25 July 2018 3

Umukinnyi w’ umupira w’ amaguru yakubise umugore we yenda kumunena...

Umukinnyi w’ umupira w’ amaguru mu ikipe y’ igihugu ya Nigeria ‘Super Eagles’...
17 July 2018 0

Impamvu nyamukuru ituma abakozi basambana na ba nyirabuja yamenyekanye

Bitungura benshi kumva ko umubyeyi wubashwe asambana n’ umukozi we cyangwa...
7 July 2018 6

Umugore yataye umugabo we ngo ni inkandagirabitabo nyamara niwe wamurihiye...

Umugore yatse gatanya atandukana n’ umugabo we amuziza ko atazi gusoma no...
10 May 2018 0

Abagore b’ ibizungerezi babaho ubuzima bw’ umunezero iyo barongowe n’ abagabo...

Ni abagore beza bangahe bahitamo gushakana n’ umugabo ukundwa n’ abagore?...
8 May 2018 0