skol
fortebet

Umugabo wanjye arandembeje ngo ‘Ndyamane n’ abagabo b’ abakire’

Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo wanjye twakundanye kuva mu bwana bwacu twigana Primaire na Secndaire ari umwana mwiza. Niwe mu muntu unzi neza kuko tumaranye imyaka myinshi.

Sponsored Ad

Ubwo yansabaga kumubera umukunzi sinazuyaje nahise mvuga ‘Yego’ turakomeza turakundana twembi tujya muri Kaminuza , kugeza uyu munsi ndamukunda kandi cyane.

Tugeze mu mwaka wa 3 Kaminuza papa we yarapfuye. Yakoraga mu nzego z’ umutekano agafata inyuzanyo kugira ngo arihire umukunzi wanjye amashuri. Njyewe ababyeyi banjye ni abarimu, ntavuze menshi ubwo murabyumva uko babayeho bitewe no kundihira kaminuza.

Ni igihembwe cyangoye kuko muri kaminuza twigana n’ abagabo bubatse b’ abakire kandi banyifuzaga. Umukunzi wanjye tuganira byose n’ ibibazo dushakira hamwe ibisubizo.

Ibintu byagendaga neza kugeza umugabo twigana akunze agashaka gukodesha inzu nziza ngo tubanemo. Umugore w’ uwo mugabo ni umukire akora mu ntara n’ abana be niho batuye, uwo mugabo yambwiraga ko azajya ataha mu kiruhuko no mu mpera z’ icyumweru rimwe na rimwe.

Umukunzi wanjye yarabyanze uwo mugabo turarangizanya. Mu gihembwe cya nyuma twembi twari dukennye amafaranga. Twumvikana ko dushaka umugabo w’ umukire akaduha amafaranga ndabyihanganira. Twembi twararangije tubona akazi keza, ubuzima buba bwiza. Mbere y’ uko dushyingiranwa twumvikanye ko tugiye guhagarika izo ngeso zo gushaka abagabo b’ abakire bakaduha amafaranga. Ubu tumaze imyaka 10 tubana dufitanye abana batatu.

Umugabo wanjye yavuye mu kazi muri Gashyantare 2017 kuva ubwo yirindwa mu rugo, amafaranga ninjiza ndi umwe mbona agutunga urugo ariko umugabo wanjye arashaka ko twubura ya ngeso twaretse. Angira inama yo kongera gushaka abagabo b’ abakire tukajya turyamana bakampa amafaranga yo gutunga urugo kuko amafaranga mpembwa avuga ko adahagije urugo kandi we ahantu hose yakomanze asaba akazi bikaba byaranze.

Narabyanze abwira ko we noneho agiye gushaka abagore bifite akajya abapfubura bakamwishyura. Nkunda umugabo wanjye ku buryo ntakwihanganira kumva ko yaryamanye n’ abandi bagore. Njye mbona nta kibazo gikomeye cy’ amafaranga dufite mu rugo.

Umugabo wanjye ndamubwira nti ‘ubu ndi umubyeyi ngomba kubera abana banjye urugero rwiza ariko mbona atabyumva. Gusa ku rundi ruhande ndi wa mugore uhora witeguye gukora buri kimwe kugira ngo umugabo wanjye yishime ariko kuri iyi nshuro nabuze amahitano. Nkeneye munyungure ibitekerezo menye uko mbyitwaramo. Murakoze!

Ibitekerezo

  • oya rwose uwo mugabo aragushuka wikongera gusubira gukora ibyaha wari wararetse.Imana izakomeza igufashe mubeho kandi hariho n,abandi babana bose nta kazi bagira kandi Imana ikabarengera. Ese ubwo uramutse usubiye muri iyo ngeso ukahandurira indwara zidakira uwo mugabo yaba akikwemeye? abana bawe se bo bazaba abande? tuza usenge Imana yo mu ijuru ihe umugabo wawe kunyurwa kuko ndumva aricyo kibazo afite, ashaka gukira atavunitse.umwibutseko ibyinshi byotsa amatama komera usenge Imana izakurengera ndabizi neza kuko irashoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa