skol
fortebet

’Umugabo wanjye turakundana ariko asambana aho ageze hose’ Nkore iki?

Yanditswe: Friday 02, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Ingeso zitandukanye zishobora kubangamira umwe mu bashakanye akabura icyo akora.Ubanza ari nayo mpamvu uyu mugore yatwandikiye ari mu mayirabiri.Yizeye ko umufasha mu nama zawe.Mu ibaruwa ye atangira ati:
Muraho ndifuza ko ababa barahuye cyangwa bafite ikibazo nk’icyo mfite, namwe nshuti za Umuryango mungira inama ndakomerewe. Umugabo wanjye tumaranye imyaka isaga ine tubana.
Twaranabyaranye ariko irari ry’abagore muri we rizamuka umunsi ku wundi. Yemwe ndanahamya ko urukundo akunze (...)

Sponsored Ad

Ingeso zitandukanye zishobora kubangamira umwe mu bashakanye akabura icyo akora.Ubanza ari nayo mpamvu uyu mugore yatwandikiye ari mu mayirabiri.Yizeye ko umufasha mu nama zawe.Mu ibaruwa ye atangira ati:

Muraho ndifuza ko ababa barahuye cyangwa bafite ikibazo nk’icyo mfite, namwe nshuti za Umuryango mungira inama ndakomerewe. Umugabo wanjye tumaranye imyaka isaga ine tubana.

Twaranabyaranye ariko irari ry’abagore muri we rizamuka umunsi ku wundi. Yemwe ndanahamya ko urukundo akunze igitsina rwamubereye ikiyobyabwenge ndetse ko rumaze no kumurusha imbaraga. Ntakirugenzura pe!

Aratereta aho geze hose, agatereta buri wese asanze, kandi anezezwa nuko abo arongoye bamubwira ko azi kubikora neza kurusha abandi.
Kubireka byo ubanza biri kure kuko nanjye ambwira ko kugenzura igitsina cye byamunaniye.

Ariko akanambwira ko abikora nta marangamutima n’urukundo aba abafitiye.
Ngo ni ugusambana gusa byo kwimara irari ry’ igitsina. Akanyumvisha ko ari jye jyenyine akunda.

Yemwe hari n’igihe agerageza kubyikuramo ariko ntibimare igihe, akongera akajya kwihigira igitsina. Kuri jye mbona aka ari akajagali kandi nta burere n’icyubahiro kirimo.

Ariko iyo mbimubwiye nabyo mbona bimubabaje. Ntajya ambeshya, kuko iyo arongoranye n’undi mugore nkabimenya mbimubaza akabinyemerera.
Byongeye n’iyo yaba yarongoye abagore ijana,ataha mbona amfitiye amarangamutima adasanzwe nanjye akandongora kandi nkaryoherwa.
Akunze kumbwira ko azi uko azabigenza. Ariko muri iyi minsi ndabona akabije rwose, kandi murabyumva ko kubana ibintu nk’ibi ku mutima bigoye.

Ndibaza nti ese jye simuhaza? Ese bikomeje kwiyongera ubuzima bwe bwose bukaba kurongorana n’abagore bose boshye impfizi y’akarere?
Mumbabarire ntimuncireho iteka, kandi ndabizi bamwe murambwira ngo mute, mutandukane.

Ibi nabyo nabitekerejeho nsanga ntibyoroshye kuko twabyaranye,mukunda,kandi nta rindi kosa namubonyeho.

Ni umugabo ubereye urugo ku rundi ruhande pe.Sinabeshya.
Mungire inama mbaye mbashimiye.

Ibitekerezo

  • kowumva utamuta wemeye amafuti ye yose urabaza iki kandi ? mureke yisambanire narwara uzamurwaza muzararwe ubukira .

    niba utamuta imera na SIDA azakuzanira ubu ntiwabyumva ariko nurwara SIDA uzifuza kumuta bitagishobotse .
    bon courage mugore mwiza.

    Uraho neza ndumva inama warayigiriye pe nonese ko umukunda kd ko mutatana kd ibyo akora ko ubizi urumva harikindi wagishamo inama? Gusa ujye wibuka kumubwira akoreshe agakingirizo atazakuzanira SIDA cg ngo abyare abana hanze bizabagore kubitaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa