skol
fortebet

Umugabo yogoshe ubwanwa akabumaraho bishobora kumusenyera urugo- Ubushakashatsi

Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Ubwanwa ni rumwe mu ngingo ziranga ab’igitsina gabo bagejeje imyaka y’ubukure dore ko n’Abanyarwanda baciye umugani ngo ahavuye ubwana hamera ubwanwa. Gusa abahanga bagaragaza ko ubwanwa atari ikimenyetso cy’ubukure ku bagabo gusa ahubwo ngo bwaba bugira uruhare no mu gukurura ab’igitsina gore.
Urubuga rwa interinete rw’Abongereza rwitwa Gleeden,ruzobereye mu guhuza abashaka abakunzi rwakoreye ubushakashatsi ku bagore ibihumbi bitandatu (6 000) mu bakoresha uru rubuga rugamije kureba ibintu (...)

Sponsored Ad

Ubwanwa ni rumwe mu ngingo ziranga ab’igitsina gabo bagejeje imyaka y’ubukure dore ko n’Abanyarwanda baciye umugani ngo ahavuye ubwana hamera ubwanwa. Gusa abahanga bagaragaza ko ubwanwa atari ikimenyetso cy’ubukure ku bagabo gusa ahubwo ngo bwaba bugira uruhare no mu gukurura ab’igitsina gore.

Urubuga rwa interinete rw’Abongereza rwitwa Gleeden,ruzobereye mu guhuza abashaka abakunzi rwakoreye ubushakashatsi ku bagore ibihumbi bitandatu (6 000) mu bakoresha uru rubuga rugamije kureba ibintu by’ingenzi bishobora kuba bikurura abagore cyane abakoresha uru rubuga.

Abagore bari ku ijanisha rya 41 ku ijana mu babajijwe bagaragaje ko bakururwa n’umugabo ufite ubwanwa bwogoshe neza kuko uyu ngo aba agaragara nk’ubugabo nyamugabo wuzuye kandi w’uburanga.

Abagera kuri 29 ku ijana mu babajijwe basubije ko umugabo ufite ubwanwa bamubonamo umwimerere mu gihe 17 ku ijana by’ababajijwe ishusho y’umugabo ufite ubwanwa bayisanisha n’umurengezi(protecteur).

Mu babajijwe kandi,abagore bagera kuri 53 ku ijana basubije ko bishimira umugabo ufite ubwanwa kuruta uwabwogoshe cyangwa utarabumeze,mu gihe abagera kuri 76 ku ijana muri aba banahamije ko barangiza neza mu mibonano mpuzabitsina iyo bayikoranye n’abagabo bafite ubwanwa kuruta abatabufite.

Igitangaje kandi ni uko abagera kuri 61 ku ijana muri aba bagore bakoreweho ubushakashatsi baciye inyuma abo bashakanye ngo babikoze n’abagabo bafite ubwanwa,icyiyongera kuri ibi 11 ku ijana muri aba bagore bo bakaba baravuze ko bakuruwe n’abagabo bafite ubwannwa kuko babonaga batandukanye n’abo bashakanye batabufite.

Urubuga Gleeden rugira inama abagabo kwitwararika kumraho ubwanwa mu gihe bishobora gushyira mu kaga ingo zabo bigatuma abo bashakanye babaca inyuma.

Gusa ibyagaragajwe n’ubu bushakashatsi ngo ntibikwiye gufatwa nk’ihame mpuzamahanga mu gihe bwakorewe ku mubare muto w’abagore kandi buri gice cy’isi kikaba kitari gihagarariwe .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa