skol
fortebet

Umugore yataye umugabo we ngo ni inkandagirabitabo nyamara niwe wamurihiye amashuri kugera muri Kaminuza

Yanditswe: Thursday 10, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umugore yatse gatanya atandukana n’ umugabo we amuziza ko atazi gusoma no kwandika nyamara ariwe witanze akagurisha inzu ye ngo umugore we yige.

Sponsored Ad

Uyu mugore Maria Tembo yabwiye urukiko ko umugabo we Vincent atagishaka kubana nawe kuko bagenzi be bamuha urwamenyo ngo umugabo we ntazi gusoma no kwandika.

Ibinyamakuru byo muri Zambia byatangaje ko aba bombi bari barashyingiranywe mu 1997, icyo gihe ngo uyu mugabo Vincent yagurishije inzu ye yari yarubatse mu 1995 ngo umugore we Tembo akomeze amashuri kuko yari yaragarukiye mu wa gatatu w’ amashuri yisumbuye.

Uyu mugore yakomeje amashuri yiga uburezi arangiza kaminuza ubu afite akazi. Yasabye gutandukana mu mategeko ngo arongorwe n’ umugabo w’ umuzungu bahuriye muri kaminuza.

Urukiko rwarabimwemereye ariko rumusaba kwishyura umugabo we 10 000 K kuko yamwitangiye imyaka 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa