skol
fortebet

Dore icyo wakorera umukunzi wawe bigatuma akwizera

Yanditswe: Tuesday 27, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Mu buzima biragora gutakarizwa ikizere ngo wongere ukigarurirwe, yemwe no mu rukundo niko bimeze kuko ikizere ni ikintu cy’ibanze gifasha mu kubaka urukundo rugakomera kuko nta n’umwe uba wigisha undi dore ko usanga abamaranye igihe bakundana baba baramaze kuba umwe ku buryo banabwira umwe ko uwo bakundana yakoze ikosa runaka ariko ntabihe agaciro kubera ikizere aba amufitiye. Icyo gihe iyo umweretse ko utakiri uwo kwizerwa imbere ye( wamutengushye akagutakariza ikizere) biragorana ko (...)

Sponsored Ad

Mu buzima biragora gutakarizwa ikizere ngo wongere ukigarurirwe, yemwe no mu rukundo niko bimeze kuko ikizere ni ikintu cy’ibanze gifasha mu kubaka urukundo rugakomera kuko nta n’umwe uba wigisha undi dore ko usanga abamaranye igihe bakundana baba baramaze kuba umwe ku buryo banabwira umwe ko uwo bakundana yakoze ikosa runaka ariko ntabihe agaciro kubera ikizere aba amufitiye. Icyo gihe iyo umweretse ko utakiri uwo kwizerwa imbere ye( wamutengushye akagutakariza ikizere) biragorana ko yakongera kukwizera kuko aba azi neza ko wamuhemukiye.

UMURYANGO twabateguriye bimwe mu bintu wakora kugira ngo umukunzi wawe akwizere.

1. Kubwizanya ukuri:

Burya mu rukundo habaho ibintu byinshi byatuma rurushaho kwiyongera rero no kubwizanya ukuri biri muri bimwe mu byagufasha mu rukundo.

Tangira ubwize ukuri umukunzi wawe kuri burikimwe cyose kuburyo anakujyenzuye yazajya asanga ibyo wamubwiye ari ukuri.

2. Kumukunda:

Uzamukunde kandi ubimwereke ureke byabindi bajya bavuga ngo iyo ukunze umuntu ukabimwereka aragusuzugura cyangwa ashobora guhita agutendeka, ibyo ntaho bihuriye ushobora kumukunda ukabimwereka ndetse bigatuma nawe yirekura wese kuko aba abona ko nta buryarya bukurimo.

3. Kutamutendeka:

Bakunze kuvuga ngo gutendeka ni byiza ariko njye siko mbyumva, ushobora gutendeka umuntu kandi yagukundaga ugasanga arabimenye, ikizere kigahita gishira cyangwa mugahita mutandukana kandi yagukundaga by’ukuri wawundi wamutendekagaho ugasanga we nta gukunda.

4. Kumwitaho:

Burya kwita ku mukunzi wawe ni byiza kandi ntabwo bisaba ibintu byinshi, niba aguhamagaye ukamwitaba kandi umuvugisha neza icyo akubajije ukamusubiza witonze kandi umubwiza ukuri, ukamuha impano umutunguye niyo yaba ari nto burya iramushimisha kandi ukazajya umenya uko yiriwe n’uko yaramutse mbese ukamuha umwanya mu buzima bwawe ukongeraho no kumwereka inshuti zawe kuko bimwereka ko uterwa ishema nawe.

5. Kutivumbura:

Kwivumbura ni ikintu kibi cyane mu buzima busanzwe bwa buri munsi noneho iyo uhora wivumbura cyangwa wirakaza ku mukunzi wawe ikibaye cyose ukarakara nawe arabirambwirwa kandi nawe akakurambwirwa vuba. Ikizima watuza niyo yakubabaza ukaza kubimubaza mumeze neza mwese mwishimye ucishije make burya aragusobanurira kandi akabikubwira neza rwose. Ndabizi kubyihanganira biragora ariko ikiza ni uko wagerageza hanyuma ukaza kumuhana mwese ntanumwe ufite umujinya, icyogihe arabyumva kandi akajyerageza kuburyo bitazonjyera.

Mu buzima burya gutakarizwa ikizere birababaza kandi kukigarura biragora ku bantu bose noneho akarusho bikaba ku mukunzi wawe birababaza cyane rero ukurikije ibyo twababwiye hejuru ntakabuza byagufasha kudatuma umukunzi wawe agutakariza ikizere.

Umuhire Yvonne

Ibitekerezo

  • Ubaye wararangije kumbeshya akabimenya kd umukunda wakora iki?

    Ubaye wararangije kumbeshya akabimenya kd umukunda wakora iki?

    Ubaye wararangije kumbeshya akabimenya kd umukunda wakora iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa