skol
fortebet

Gutinda kubona uwo mu rushinga akenshi ubigiramo uruhare

Yanditswe: Friday 27, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Gutinda gushaka ni kimwe mu bitera abantu guhangayika ngo ubushakashatsi bigaragaza ko biri mu bitera agahinda gakabije no kwiyahura kwa bamwe nyamara hari ibyo umuntu yakora akirinda kugumirwa arinabyo tugiye kubagezaho.

Sponsored Ad

{{}}Uhakanira abagusabye urukundo vuba

Hari abantu babona ikosa ku muntu bari batangiye gukundana niyo ryaba ari ikosa ryoroshye agahita ahakanira uwo bari batangiranye inzira y’urukundo bikaba byatuma utind akubona uwo wifuza kuko ubona amakosa vuba ugahita ubivamo.

Kwihutira gukora imibonano mpuzabitsina n’abo mukundana

Iyo ugingira gukundana n’umusore cyangwa se inkumi ugahita uganisha ku minonano mpuzabitsina ahanini byereka uwo mukundana ko ushaka kwishimisha. Ntukihure rero kuryamana n’uwo mukundana kuko bishobora gutuma mutandukana.

Gukuruza abagabo imyambarire

Kwishyiramo ko aho ugiye hose ushobor akuhabona inshuti bigatuma wihatira gushaka kwambara imyambaro iri bukurure abagabo nabyo byakubuz amahirwe yo kubona umukunzi nyawe. Gusa na none ntibyakubuza kwambara neza ariko kwoshyiramo ko ukuruza abantu imyambarire, imivugire nuko ugaragara bishobora gutuma bagufata nabi. Ba uwo uriwe wirinde kubyihingamo.

Kubaho mu buzima bwigunze

Kubaho mu buzima butagira inshuti utagira ahantu ujya ngo uhur en’abandi bantu nabyo bishobora kugutera gutinda kubona uwo muzarushingana. Gusa na none ntibivuz engo ujye wirirwa uzenguruka utubyiniro twose n’utubari buri mugoroba. Gira inshuti z’anahungu n’abakobwa ube umuntu utigunga ngo ube wirebaho wenyine.

Gutangira kwiheba

Iyo ukorera ku bwoba nko gusiganwa n’imyaka no kugender aku bandi birakugor akubona umukunzi nyawe kuko hari uba udashaka ko urukundo rugenda intambwe ku ntambwe. Urugero ushobor aguhur an’umusore bwa mbere ugashaka ko muganira ku bana muzabyara, kujya kukwerekana iwabo, n’ibindi bintu bitaza ku mwanya w amber eiyo abantu bagihura bwa mbere.

Gutekereza ko nta mugabo cyangwa se umugore uzabona

Iyo mu mutwe wawe hatangiye kuzamo iyi myumvire nabyo biragora ko wabona umugabo cyangwa se inkumi muzarushingana. Uhora wumva ko n’ubundi abaje bagenda nta gahunda bafashe bikagutera kwiheba no kutamenya kwita ku bandi bazaza.

Kwifuza ibirenze urugero

Hari abantu baba barashushanije mu mutwe wabo umuntu runaka bazabana uko agomba kuba ameze ibyo agomba kuba atunze, uko azaba ateye, ugasanga urwo rutonde rw’ibyo wifuza wabuz eumuntu numwe ubyujuje. Gutekereza uwo wifuza n’ibyo agomba kuba yujuje ni byiza ariko iyo habura bike ibyo yujuje akaba aribyo byinshi uwo ushobora kumwihanganira kuko bigoye ko wabona uwo wifuza nyawe.

Niba ubona waratinze kubona uwo muzabana reba ko zimwe mu mpamvu twavuze atarizo zibitera ubone uko ubishakira umuti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa