skol
fortebet

Ibyo abagore baba biteze mbere na nyuma yo gutera akabariro

Yanditswe: Friday 27, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Abashakanye benshi bagira ibibazo byo kutaganira mbere na nyuma yo gutera akabariro, ngo buri wese yumve uko mu mashuka bigomba kuza kuba bimeze ndetse ntihagire ushimira undi cyangwa ngo amubwire uko igikorwa cyagenze n’icyo bakwiriye kuzongeraho.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru The Standard cyagarutse kuri iyo ngingo yo kwishima mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, kivuga ko usanga abantu baba bifuza kubiganiraho ariko buri wese akifata kugira ngo mugenzi we atamufata nabi cyangwa se akamushinja indi mico mibi.

Nubwo bamwe bavuga ko babyirinda kubera ko baba babona ari ibiganiro biteye isoni ariko burya ngo ni ingenzi ko bibaho hagati y’abashakanye cyangwa se ku bagiye kugirana icyo gikorwa mbere na nyuma bakabiganiraho.

Bagabo, ni ingenzi kumenya igihe cyiza cyo gutangiza bene icyo kiganiro, niba ushaka ko kigenda neza ntukagitangize igihe ubona ko umugore wawe ananiwe, ahuze, afite akazi kenshi cyangwa se ubona ko yagize umunsi mubi.

Igihe cyiza ni mu gihe yaruhutse, mukabiganiraho muri wa mwanya wo kumutegura mbere y’imibonano mpuzabitsina kandi nabwo ntibibe ibiganiro birebire cyane.

Ntabwo abagore bakunda umugabo ufata igihe kinini avuga amagambo muri icyo gihe kiba kiryoshye, ntabwo biba bikwiye kurambirana.

Abagore banga umugabo ugera mu buriri agatangira gutongana no kuvuga ibitagenda, abagore bashimishwa n’ababatega amatwi, bakababaza utuntu dutuma bumva ko bitaweho mu buriri.

Niba mugeze muri icyo gikorwa umugore akagusaba kugenda buke, kwihuta cyangwa se gushyiramo imbaraga uba ugomba kubyubaha ntunyuranye n’ibirimo kumushimisha.

Nyuma y’igikorwa ntabwo ugomba guhita wisinzirira mutabiganiriyeho cyangwa ngo uhite umuta mu buriri ngo ujye kureba televiziyo cyangwa ngo ujye mu bindi.

Kumushimira, kuganira uko byagenze n’ibyo mwifuza kongeraho bishimisha abagore cyane, bumva ko bahawe agaciro.

Icyingenzi mu kuganira mbere na nyuma y’igikorwa ntabwo ari umubare w’amagambo uvuze ahubwo ni uburyo uyavuzemo.

Birashoboka ko byaba bitagenze neza cyangwa se nawe utameze neza ariko uburyo ubivugamo n’uburyo uteganya kwikosora bituma igikorwa gitangira neza cyangwa se kigasozwa neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa