skol
fortebet

Ibyo utamenye ku munsi wa St Valentin ufitanye isano n’ imihango ya gipagani

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Umunsi wa saint Valentin umenyerewe nk’ umunsi w’abakundanye, bamwe bahana impano , abandi bagasohokana bagatemberera ahantu hatandukanye, bakambara imyenda y’amabara yagennwe bitirira uyu munsi.
Gusa iyo urebye amateka y’uyu munsi usanga waragiye uhindura isura mu myizihirizwe yawo ndetse na bimwe mu birango bikaba bizimira cyangwa bikoreshwa abantu batazi iyo byakomotse.
Kuri iyi saint Valentin, UMURYANGO wahisemo kubasobanurira bimwe mu bikorwa byakorwaga mu binyejana byo hambere ndetse na (...)

Sponsored Ad

Umunsi wa saint Valentin umenyerewe nk’ umunsi w’abakundanye, bamwe bahana impano , abandi bagasohokana bagatemberera ahantu hatandukanye, bakambara imyenda y’amabara yagennwe bitirira uyu munsi.

Gusa iyo urebye amateka y’uyu munsi usanga waragiye uhindura isura mu myizihirizwe yawo ndetse na bimwe mu birango bikaba bizimira cyangwa bikoreshwa abantu batazi iyo byakomotse.

Kuri iyi saint Valentin, UMURYANGO wahisemo kubasobanurira bimwe mu bikorwa byakorwaga mu binyejana byo hambere ndetse na bimwe mu bimenyetso bigendanye n’uyu munsi.

Umunsi witiriwe mutagatifu Velentin ni umunsi utuje,w’urukundo n’ibyiza. Kumvako ufitanye isano n’ibigirwamana ndetse n’imihango gakondo yiswe iya gipaani, byakumvikana nk’inkuru mbi mu matwi ya bamwe cyane ab’imyemerere ishamikiye kuri amwe mu madini.

Duhere ku birango by’ibanze bishushanya uyu munsi. Uzabona igishushanyo cy’umwana uri nko mu kigero cy’imyaka irindwi,ufite amababa, usa n’uwambaye ubusa afite agaheto n’umwambi.

Uyu niwe yiswe Cupidon n’abo mu bwami bw’ Abagereki bwo hambere. Ashushanya ikigirwamana cy’urukundo.

Imigani n’ibitekerezo byo mu bagereki bivuga ko iyo iki kigirwamana kirashe umwambi umuntu ahita akunda uwo bahuye.

Hari n’ubwo ngo kinabarasira rimwe(umuhungu n’umukobwa) bagakundana ubwo bakaba agati k’inkubirane. Ibi babyita mu gifaransa coup de Foudre.

Reka turebe igitekerezo kivuga amateka y’uyu Cupidon.

Ikigirwamana cy’urukundo Cupidon ngo cyakunze umwana w’umuntu witwa Psyché, wari ufite uburanga butangaje ndetse ngo gishaka no kumurongora.

Nyina wa Cupido, ikigirwamanakazi Venus ngo cyabyitambitsemo gihiga bukware Psyché nk’ uko iki gitekerezo kibivuga.

Gusa ngo Cupidon yatanze ikirego ku kigirwamana Jupiteri se, uyu ategeka ikigirwamana Mercure gushimuta Psyché akamuzana ku musozi waturwagaho n’ibigirwamana mu Bugereki wa Olympe.

Psyche yashimuswe mu ibanga , ageze kuri Olympe anyweshwa divayi y’ibiirwamana nawe agira ubudapfa arongorwa na Cupidon bakundana urudashira.

Si iki kirango gusa gishobora gutera bamwe kwemera isano y’uyu munsi n’imihango yiswe iya gipagani.

Hari abanyamateka bavuga ko umunsi wa Saint Valentin waba ufitanye isano n’imihango yizihizwaga kuya 13 kugeza 15 gashyantare mu bwami bw’abaromani yitwaga “Les lupercales na Juno Februata”.

Ni imihango ishamikiye cyane ku gitsina no ku myororokere nk’uko inyandiko z’amateka zibivuga.

Umunsi munkuru wiswe uw’uruhushya ku gitsina(licence sexuelle)ngo wizihizwaga mu rwego rwo guhimbaza ikigirwamana cya Lupercus, cy’uburumbuke, ubuhinzi, ubuhigi bw’ibirura n’uburinzi bw’amatungo.

Abaromani ngo bizeraga ko abantu n’amatungo byo muri ubu bwami birindwa ibirura n’iki kigirwamana.
Ntibitangaje kuko imigani y’abaromani inagaragaza ko abashinze umujyi wa Roma, Romulus na Remus,bonkejwe n’ikirura.

Mu kwizihiza uyu munsi abanyamihango bawo les lupercales ngo babagaga intama n’imbwa amaraso yabyo bakayajandikamo impu zabyo zigakenyerwa n’abakobwa.

Abanyamihano ngo bazengurukaga umujyi bakubita aba bakobwa inkoni zikoze mu migozi yo muri za mpu z’amatungo batambye.

Izi ngo zitwaga Februa bisobanura kweeza(purification) ari naho hava izina Fevrier,ukwezi kwizihizwamo st valentin muri iki gihe.

Ibi ngo byabahaga amahirwe yo kuzabona urubyaro ndetse no kuzibaruka batababaye.

Ku baromani kandi ukwezi kwa Gashyantare ngo kwari kwarahariwe ikigirwamanakazi “Junon Februata” cy’urukundo,abagore n’umuhango wo gushyingirwa.

Muri uku kwezi ku itariki ya 14 ngo abanyamuhango bashyiraga inote mu gaseke zanditseho amazina y’abangavu,maze buri ngimbi igatora muri utu dupapuro.

Uwo itomboye akayifasha mu mikino mu birori bakorwagamo n’ imibonano muzabitsina hizihiza uyu munsi mukuru,kugeza amezi y’uwo mwaka arangiye.

Igihe kiriziya gatolika y’I Roma yakuragaho imwe mu mihango yiswe iya gipagani indi igahuzwa n’iya kiriziya Gatolika hagamijwe kuzana umwuka mwiza I Roma, mu mwaka wa 494 ap. J.-C., Papa Gélase wa mbere yakuyeho umunsi mukuru wa Junon Februata awusimbuza uwa purification de la vierge Marie cyangwa Chandeleur , Yezu aturwa imana mu rusengero, naho muri 496 ahindura umunsi w’imihango ya lupercales awugira saint Valentin.

Uretse ikimenyetso cya Cupidon twatangiye dusobanura, umutima rimwe na rimwe unyuzemo umwambi ni ikimenyetso nacyo kiranga umunsi w’abakundanye Sain Valentin kuko ngo gutanga umutima ari ikimenyetso cy’urukundo rutavangiye kuko bingana no gutanga byose.

Amabara umutuku n’umweru nayo akunze kugaragara ku munsi w‘abakundanye.
Umweru ngo usobanura urukundo rw’umwimerere ruzira icyasha cy’uburyarya naho umutuku ugasobanura urukundo ndengakamere(passion),kwimariranamo n’ubudahemuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa