skol
fortebet

Inkuru ibabaje y’ umugabo wishe umwana we w’ ikinege ngo arongore umukobwa bahuriye ku ishuri

Yanditswe: Wednesday 11, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Thompson Agena, w’ imyaka 47 wo mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi nyuma yo kwica umukobwa we w’ imyaka 6 ari nawe mwana rukumbi yari afite, bikekwa ko yari yaramushugurikiwe n’ umugore we mbere y’ uko apfa.
Nk’ uko byatangajwe n’ ikinyamakuru ‘Sun’, ngo uyu mugabo yishe umukobwa we kugira ngo abone uko ashakana n’ umukobwa yifuzaga kurongora ngo amugire umugore usimbura uwa mbere.
Uyu mugabo w’ umubaji muri 2005 nibwo yashakanye n’ umugore we wa mbere, witwa Cecilia babyarana uyu mwana w’ (...)

Sponsored Ad

Thompson Agena, w’ imyaka 47 wo mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi nyuma yo kwica umukobwa we w’ imyaka 6 ari nawe mwana rukumbi yari afite, bikekwa ko yari yaramushugurikiwe n’ umugore we mbere y’ uko apfa.

Nk’ uko byatangajwe n’ ikinyamakuru ‘Sun’, ngo uyu mugabo yishe umukobwa we kugira ngo abone uko ashakana n’ umukobwa yifuzaga kurongora ngo amugire umugore usimbura uwa mbere.

Uyu mugabo w’ umubaji muri 2005 nibwo yashakanye n’ umugore we wa mbere, witwa Cecilia babyarana uyu mwana w’ umukobwa witwa Mercy muri 2011. Muri 2015 nibwo Cecilia yongeye gutwara inda y’ umwana wa kabiri muri Mata 2016 iramuhitana gusa apfa amaze kubyara umwana w’ umuhungu.

Nyuma y’ iminsi mike uwo mwana w’ umuhungu nawe yahise akurikira nyina nawe arapfa. Thompson yarababaye ashyingura umuhungu we akomeza kurera umukobwa we Mercy.

Hashize umwaka umwe ibi bibaye Thompson yiyandikishije mu ishuri ry’ imyuga ry’ ahitwa Nasarawa ariho yahuriye n’ umukobwa witwa Joy Orkuma. Uyu mugabo yakundanye n’ uyu mukobwa agera aho amutera inda. Asabye uyu mukobwa ko babana, Joy yasabye Thompson ko abanza agakura mu nzira umukobwa we Mercy.

Joy yashinjaga Mercy ko ari umurozi yari kuzamwicira umwana amaze kubyara. Joy yabwiye Thompson ko ahora arota Mercy iyo aryamye.

Tariki 22 Gashyantare 2018 nibwo Thompson yishe Mercy ajya kumujugunya mu iriba abonwa n’ abaturanyi ahita atabwa muri yombi.

Thompson yabwiye inzego z’ umutekano ko ibyo yakoze yabitewe n’ urukundo rw’ urumamo yakunze Joy unamutwitiye umwana, yabwiye izi nzego ko Joy yamubwiye ko adashobora kubana mu nzu na Mercy aribyo byatumye ahitamo gukora icyo avuga ko cyari gikwiye.

Yagize ati “Yarambwiye ngo niba ngomba kumurongora Mercy agomba kuva mu nzira. Ngo yamubonaga mu nzozi ubwo yabaga yaraye iwanjye.”

Umwe mu bavandimwe ba Thompson, witwa David Agena yahishuye ko Mercy mu by’ ukuri atabyawe na Thompson ahubwo Cecilia yamushuguritse hanze nyuma yo kubona amaranye na Thompson imyaka itanu nta mwana kandi yari yarigeze abizi ko abyara dore ko hari abandi bana yari afite.

Ibi bivuze ko Thompson ashobora kuba yarahubutse akica Mercy abeshwa ko yateye inda Joy kandi Joy inda yarayikuye ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa