skol
fortebet

Kamonyi: Bangiwe gusezerana umugore agwa muri koma

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Nsabimana Jean Baptiste na Nkundubutatu Shalom bo mu murenge wa Kayenzi muri Kamonyi bagiye gusezerana imbere y’ amategeko haboneka imbogamizi ikomeye ituma ubuyobozi bw’ umurenge butabasezeranya umugore agwa muri koma.
Kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2017, nibwo ku murenge wa Kayenzi habereye igikorwa cyo gusezeranya imbere y’ amategeko imiryango 80 irimo iyabanaga mu buryo butemewe n’ amategeko.
Muri uyu muhango Ise wa Nsabimana yariye akara ubuyobozi bw’ umurenge abubwira ko umugore (...)

Sponsored Ad

Nsabimana Jean Baptiste na Nkundubutatu Shalom bo mu murenge wa Kayenzi muri Kamonyi bagiye gusezerana imbere y’ amategeko haboneka imbogamizi ikomeye ituma ubuyobozi bw’ umurenge butabasezeranya umugore agwa muri koma.

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2017, nibwo ku murenge wa Kayenzi habereye igikorwa cyo gusezeranya imbere y’ amategeko imiryango 80 irimo iyabanaga mu buryo butemewe n’ amategeko.

Muri uyu muhango Ise wa Nsabimana yariye akara ubuyobozi bw’ umurenge abubwira ko umugore Nsabimana agiye gusezerana nawe ari mushiki we bituma ubuyobozi bw’ umurenge buhagarika igikorwa cyo kubasezeranya.

Mandela Innocent, Umunyamabanga nshingwa mushya w’ Umurenge Kayenzi yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko nyuma yo kumenya ayo makuru bahise batumaho imiryango yombi ngo ibafashe gukemura ikibazo.

Ati “Imiryango yombi yaje, uw’ umuhungu n’ uwumukobwa, hanyuma Ise w’ umuhungu atubwira ko umukobwa uyu muhungu agiye kurongora ari mushiki. Umusaza wo ku ruhande rw’ umukobwa yavuze ko abo bana batagomba gusezerana kuko ibyo bakoze ari amahano”

Nsabimana na Nkundubutatu bamaze amezi atatu babana nk’ umugore n’ umugabo mu buryo bunyuranyije n’ amategeko.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Umuryango aravuga ko Mutuyubutatu atwite, ndetse ko Nsabimana yarongoye uyu mugore yaramaze kumutera inda.

Andi makuru Umuryango wamenye ni uko uyu mugore yaguye muri koma akajyanwa kwa muganga ubuyobozi bw’ umurenge bukimara kubabwira ko butari bubasezeranye kubera ko amategeko atemerera abantu gusezerana igihe bafitanye isano ya hafi.

Mandela yabwiye Umuryango ko Ise wa Nsabimana yabwiye ubuyobozi bw’ umurenge ko umuhungu we (Nsabimana) yamukubise ikibando ubwo yari amubwiye ko agiye gukora amahano (kurongora mushiki we).

Leta y’ u Rwanda yemera gusezeranya Umukobwa n’ umusore iyo badafitanye isano kugeza ku gisekuru cya karindwi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ubwo twandikaga iyi nkuru Nkundubutatu yari yatashye ari kumwe n’ uwitwa umugabo we.

Ubuyobozi bw’ umurenge bwavuze ko bugiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo bumenye neza niba koko Nsabimana na Nkundubutatu bafitanye isano.

Ibitekerezo

  • ariko iri tegeko ryagakwiye gusubigwamo. nibyo koko abafitanye isano ntibakwiye gushakana. mugihese babirangije basezeranyije.ubwose abana bazabyara si abanyarwanda!!?

    Ariko iyi nkuru ntisobanutse!!! None se umugore ni mushiki w’umugabo gute kandi bayuruka mu miryango ibiri itandukanye? Kuki se uwo musaza atabivuze kare ko amatangazo amara igihe? Inkuru rwose iratanga amakuru atauzuye.

    nubwo inkuru itabivuga neza itegeko ryagombye guhinduka likaza kubotse ibere limwe cga bava inda imwe cga umwishwa.nkomubihugu (Mali/Sénégal/Niger/libia/mortanie/maroc/guine Kona......umugorewambere agomba kuba aruwo kwa Sowanyu cga kwanyoko wanyu ) ibi bishyirwa imbere cyane nimiryango yiyubashye cga ifite ikinyabupfura /ntumbaze rero itandukaniro ryabantu cga ry’imiziro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa