skol
fortebet

Mugire inama: “Ahitemo uwo bavuga ko ari mubi, cyangwa ahitemo uwo bavuga ko agira amahane”

Yanditswe: Saturday 19, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Umusomyi w’ Umuryango yatwandikiye yifuza inama yawe. Ni umusore yakundanye n’ umukobwa abahungu babana bamubwira ko uwo mukobwa ari mubi. Abona undi bagenzi be bamubwira ko ari mwiza nyuma aza kumenya amakuru ko agira amahane. Ni mumufashe guhitamo!
Yatwandikiye agira ati:
Mwaramutse basomyi b’ Umuryango, nkeneye inama zanyu ngo mbone amahitamo!
Ndi umusore narangije kaminuza muri 2016, mfite akazi kampemba biringaniye. Nkinga muri kaminuza muri 2015, nakundanye n’ umukobwa nanjye mbibona (...)

Sponsored Ad

Umusomyi w’ Umuryango yatwandikiye yifuza inama yawe. Ni umusore yakundanye n’ umukobwa abahungu babana bamubwira ko uwo mukobwa ari mubi. Abona undi bagenzi be bamubwira ko ari mwiza nyuma aza kumenya amakuru ko agira amahane. Ni mumufashe guhitamo!

Yatwandikiye agira ati:

Mwaramutse basomyi b’ Umuryango, nkeneye inama zanyu ngo mbone amahitamo!

Ndi umusore narangije kaminuza muri 2016, mfite akazi kampemba biringaniye. Nkinga muri kaminuza muri 2015, nakundanye n’ umukobwa nanjye mbibona ko atari mwiza cyane ku isura nkamukundira ko anyitaho akamba hafi nkamubwira buri kimwe cyose mbese ubona ko ntacyo duhishanya.

Imyaka itatu irashira mukunda 50% kubera ukuntu anyitwaraho n’ ukuntu anyubaha, indi 50% numva mfite ipfunwe ryo kuba nkundana nawe bitewe n’ ukuntu bagenzi banjye bacaga intege bambwira ko ari mubi ku isura. Ibi bituma iyo ngendana nawe mba numva ntaguwe neza. N’ iyo tuvugana kuri telefone ngerageza guhisha bagenzi banjye ko ariwe turimo kuvugana kuko mba numva nibabona duhamagarana baranseka.

Mu myaka itatu ishize dukundana nirinze kumwerurira ngo mubwire ko nzamugira umugore kuko numva kubifataho umwanzuro byarananiye.

Mu mezi atatu ashize nagiye ahantu mpurirayo n’ umukobwa mwiza, ampata care zishoboka zose ntangira kumva anyeganyeza amarangamutima yanjye. Yampaye numero ya telefone ndayibika nanga kumuhamagara cyangwa kumwandikira kuko numvaga naba ndimo guta umwanya. Byanze bikunze natekerezaga ko umukobwa mwiza nk’ uwo nta kuntu yaba adafite umukunzi.

Igihe cyarageze aza kunyandira message nto ati “Hy! Ko wacecetse?”Byahereye aho ntangira kugenda mutinyuka, mu bwira ko nakunze ukuntu azi kwita ku bantu, mubwira ko azi kuganira, arituriza ntiyagira icyo abivugaho. Nyuma naje kumubwira ko mukunda aranyihorera ntiyampa igisubizo ariko ndabibona ko bimushimishije.

Kuva umunsi namubwiye ko mukunda yatangiye kunyitwaho nk’ umukunzi we, buri gitondo akampa aka message, akanyuzamo akampamagara ageze anyerurira ko nawe ankunda nubwo nabimubwiye agaceceka. Ambaza niba nta mpinduka nabonye nyuma yaho mubwiye ko mukubda mubwira ko nazibonye.

Uyu mukobwa namweretse bagenzi banjye bambwira ko ari mwiza, kandi nanjye numva ntewe ishema no gutemberana nawe.

Abazi uyu mukobwa bambwiye ko agira amahane, ndetse aho atuye nta muntu ujya amuvugiramo. Nubwo bimeze gutyo ariko mu minsi yose tumaranye ntabyo ndabona uretse rimwe twarimo tuvugana kuri telefone numva avuze mu ijwi ririmo igitsure abwira abagore bari bari kumwe na mama we ngo baceceke barimo kumusakuriza.

Magingo aya numva wa mukobwa wa mbere agenda amvamo kuburyo ibyumweru bitatu bishira nta muhamaye. Nabanje kumubwira ko nsigaye ngira akazi kenshi kuburyo nta mwanya mbona wo kuvugira kuri telefone aratuza aranyihorera gusa akomeza kunyereka ko ankunda.

Ntekereza kumubwira ko nabonye undi nkabura aho nabihera. Ntabwo nigeze mubwira ko bagenzi banjye batamushimye kuko iyo yabaga yansuye baramuganirizaga bisanzwe yataha bakanyata bati “Uriya mukobwa wamuhingukana iwanyu ntasoni ufite?”.

Ndeke umukobwa ukunda kuko antera ipfunwe na bagenzi banjye bakaba bambwira ko ari mubi nsange utantera ipfunwe ariko abantu batinya kubera ko bavuga ko agira amahane? Nkore iki?

Ibitekerezo

  • Ok, Fata uwo mwiza ugira amahane , nuko ntamugabo agira , nubimukorera neza azanezerwa amahane azashira . cg ubireke byose wihe Imana. Kudashaka nibyiza kurushaho. Toute les femme sont les meme, nabatedha mutwe.

    Sha about Bose ntawe urimo bareke ushakire ahandi

    isura siyo yubaka ububi bwe bugutwayiki?ubwiza bwuzuye amahane uzarira ubuzima bwawe bwose nizo nshuti zigucitseho kubera umwiza wuzuye amahane
    uziko ninshuti zubu zigushuka kdi zikwereka ko arinama bakugira!gira ubwenge namakenga!

    Ibintu byose ni woe ubifite mubiganza. Abakubwira ko uwo ari mubi ntibazamukurongorera uwo wamahane nawe, umugore ni uwihagararaho. ese ko bavuga ko ntawe umuvugira mo ubundi wifuzaga ko aba insina ngufi? kereka niba ayakugiraho ukumva birenze. Reba uwo umutima wawe wishimira utitaye kuyo bavuga.

    Ibintu byose ni woe ubifite mubiganza. Abakubwira ko uwo ari mubi ntibazamukurongorera uwo wamahane nawe, umugore ni uwihagararaho. ese ko bavuga ko ntawe umuvugira mo ubundi wifuzaga ko aba insina ngufi? kereka niba ayakugiraho ukumva birenze. Reba uwo umutima wawe wishimira utitaye kuyo bavuga.

    Ibintu byose ni woe ubifite mubiganza. Abakubwira ko uwo ari mubi ntibazamukurongorera uwo wamahane nawe, umugore ni uwihagararaho. ese ko bavuga ko ntawe umuvugira mo ubundi wifuzaga ko aba insina ngufi? kereka niba ayakugiraho ukumva birenze. Reba uwo umutima wawe wishimira utitaye kuyo bavuga.

    Amahitamo ni ayawe aliko ubwiza bw’uruhu sibwo bwubaka urugo ugomba kureba n’ibindi byose, umutima, ikinyabupfura, imibanire ye n’abandi, ubushobozi ndavuga amikoro, niba usenga byaba byiza nawe ali uko mbese, hali umugani mu cyongereza bavuga ngo ubwiza buba munsi y’uruhu.(beauty is deep skin) ibyo byose wabireba ukabona guhitamo,

    shaka umwiza Ku mubiri kuko ushobora gushaka umubi Ku mubiri bikazarangira abaye mubi ku mutima. Ku mutima haterwa na sosiyete kdi kubona sosiyete nziza biragora!

    wowe kunda uwo umutima wawe ukwemeza ariko mbona ubwiza bwo kumutima ar bwo bwiza kurusha ubwo kuruhu

    WOWE WIKURIKIRANA UBWIZA BWINYUMA NATWE TURATURANYE MWIZINYUMA ARIKUMUGABO ARAMWIFUZA KANDI AHARI KUBERA AGASUZUGURO AGR

    Nakunde Uwo Wambere!

    Nakunde Uwo Wambere!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa