Intandaro y’ ibibazo mu rukundo ni ukuba abakunzi bananiwe guhuza. Kutagaragaza amarangamutima meza aho biri ngombwa birakugarukira. Rimwe na rimwe abakobwa mu rukundo bibwira ko aribo bantu bari mu murongo muzima ariko si buri gihe baba bawurimo.
Dore ibintu umunani umukunzi wawe akubonaho agatangira kubona umubereye umukunzi mubi.
1. Gushurashura
Kugira agakungu n’ abahungu benshi bigaragaza ko utarafata umwanzuro wo gukunda, iyo ubikoze ufite umuhungu mukundana bimuha ishusho y’ uko uri (...)
Intandaro y’ ibibazo mu rukundo ni ukuba abakunzi bananiwe guhuza. Kutagaragaza amarangamutima meza aho biri ngombwa birakugarukira. Rimwe na rimwe abakobwa mu rukundo bibwira ko aribo bantu bari mu murongo muzima ariko si buri gihe baba bawurimo.
Dore ibintu umunani umukunzi wawe akubonaho agatangira kubona umubereye umukunzi mubi.
1. Gushurashura
Kugira agakungu n’ abahungu benshi bigaragaza ko utarafata umwanzuro wo gukunda, iyo ubikoze ufite umuhungu mukundana bimuha ishusho y’ uko uri umukunzi mubi.
2. Kurakara vuba bigatinda gushira
Niba umuhungu muri mu rukundo akubaza kenshi ngo ‘uracyarakaye?’ ni ikimenyetso cy’ uko urakara kenshi n’ aho bitari ngombwa, Gerageza guharanira kuba umuntu ushyira imbere ibyiza kandi uge wirinda kurakazwa n’ akantu akariko kose ngo uhite ubigaragaza.
3. Urabeshya?
Wa mukobwa we umukunzi wawe naramuka amenye ko wamubeshye bizatuma atongera kukwizwera. Umuhungu mukundana ntashobora kumubeshya ko wamubeshye ngo abirenze ingohe, gerageza kumubwira ukuri kabone niyo waba ubona ko bigoye kumubwiza ukuri.
4. Uha agaciro abandi kurusha umukunzi wawe
Niba uri mu rukundo n’ umuhungu ukaba ukunda gusohokana n’ inshuti zawe kurenza uko ukunda gusohokana nawe, ntabwo uri umukunzi mwiza. Rukundo wawe ugomba kumuha umwanya uhagije kandi iteka ukamwereka ko ariwe uha agaciro kurusha abandi.
5. Gutegeka no gutanga amabwiriza
Abahungu mukundana bimuca intege iyo ukunda kumutegeka no kumuha amabwiriza, ibi bikore utya, genda gutya, rya gutya. Iyo ubimubwiye ntabikore urakara? Ni ikimenyetso cy’ uko uri umukunzi mubi.
6. Kumucungacunga
Niba umuhungu mukundana umuhozaho ijisho, ureba muri telephone ye, uri umukunzi mubi. Muhe umwanya yisanzure kandi ugerageze kumwereka ko umwizera, wirinde ko amenya ko uhora umucungacunga.
7. Utwarwa n’ iraha
Niba ubona ikintu wakifuza umukunzi wawe agahita abona ko ibintu bihindutse uri umukunzi mubi. Wihutiraho gerageza uge wihangana kandi ugende gahoro gahoro kugeza ugeze kucyo wifuza.
8. Kugereranya umukunzi wawe n’ abandi
Umuhungu mukundana ntukamugereranye n’ abandi, gerageze uge umutera akanyabugabo kandi umushimire ku kantu keza yakoze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *