skol
Kigali

Nashakanye n’umugabo undusha imyaka hafi 20, ntabwo anezeza uko mbyifuza- NKORE IKI?

Ad Restricted   Yanditswe na: NSHIMIYIMANA Janvier 16 February 2018

Mu kwezi kwa munani 2016, nibwo nashakanye n’umugabo ufite imyaka 43, njye mfite imyaka 24, mu by’ukuri iyo duhagararanye mba meze nk’umukobwa we.

Dushakana ntabwo nabyiyumvagamo cyane, ariko abantu banshyiramo kumukunda cyane ko afite amafaranga, yankunze ndi umukozi we, afite kampani yinjiza agatubutse, yanyitagaho cyane, nanjye ngendera kuri icyo.

Ntababeshye, ntabwo anezeza uko mbyifuza, ndamukenera nkamubura, abyuka kare agataha atinze, igihe cyose ahora mu mibare, ntajya aruhuka ngo nanjye ampe akanya.

Imyaka mfite nkeneye kunezezwa, nkeneye umugabo umba hafi, ndabimubwira ati "ibyo ni iby’abato". Nkiyo mubwiye ko nshaka ko ansohokana, ibyo ntabikozwa, akanya arakabura mbese nabaye nk’imfungwa y’urugo dore ko nta n’ikihabuze.

Mbese ahora mu bintu byinshi, nta kanya ajya abona ko guta kuri we, amasaha mubona ni make haba nijoro cyangwa ku manywa, ibi rero nibyo bimbangamiye. Amafaranga n’ibintu byo arabifite pe, ntacyo tubuze mu rugo rwacu, maze kubyara rimwe, umwana wacu ari hafi kuzuza umwaka umwe. Mungire inama, nkore iki?

Author : NSHIMIYIMANA Janvier

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Uwamahoro

    Icyo nakubwira nuko urenzwe !
    Kandi umurengwe wica nk’inzara !
    Usenya urwe umutiza umuhoro !
    Uzabyumva ushaje !

    March 2018
  • chat_bubble Magege

    nyamara murata umwanya wubusa aba nibabandi bapfuye kera wibwirako adaswerana nabandi
    fata umukozi ukora iwawe age agupfubura uwo musaza yagiye ufite akabazo
    hamagara mboneka sasita kugera sa munani kumanwa nze nkunyurizehoabagore nabakobwa
    bafite iki kibazo hafi 126 maze kubikemura mukubaryamisha bakaryoherwa .

    February 2018
  • chat_bubble Sabin

    Rero uzamucunge ari dimache niba adakora umuganirize neza uzakuramo igisubizo kizima kubundi bujyanama wahamagara 0788216877.

    February 2018
  • chat_bubble mutesi

    sha ubwo umaze kurengwa ifiriti urayihaze watuje ukubaka ibyo bigutwaye iki?

    February 2018
  • chat_bubble Bonfils

    Ku bwanjye ntabwo ari ikibazo cy’imyaka cg nacyo kirahari ariko cyo wari ukizi kandi uri Tayari kucyihanganira. Mu by’ukuri urwo rugo ruzakugora cyane kubera ko washatse ibintu ariko umuntu waramubuze kubera ko yibera muri business. Ibi rero by’uko umugabo yibera mu kazi gusa biba no kubandi bakiri bato. Imyaka 43 ntabwo ari myinshi cyane ahubwo niyo myiza kuko aba ari igikwerere azi kurongora umugore akamwumvisha!!! Ikibazo cyawe kirakomeye pe

    February 2018
  • chat_bubble Bonfils

    Ku bwanjye ntabwo ari ikibazo cy’imyaka cg nacyo kirahari ariko cyo wari ukizi kandi uri Tayari kucyihanganira. Mu by’ukuri urwo rugo ruzakugora cyane kubera ko washatse ibintu ariko umuntu waramubuze kubera ko yibera muri business. Ibi rero by’uko umugabo yibera mu kazi gusa biba no kubandi bakiri bato. Imyaka 43 ntabwo ari myinshi cyane ahubwo niyo myiza kuko aba ari igikwerere azi kurongora umugore akamwumvisha!!! Ikibazo cyawe kirakomeye pe

    February 2018
  • chat_bubble

    Umva ncuti yanjye weho fata akanya mwicare muganire ikikuri kumutima cyose ukimubwire utagize nakimwe umukinga cg umuhisha maze wumve icyo agusubiza

    February 2018
  • chat_bubble muswende

    urarenzwe urashaka kujya gushaka sida no kumuca inyuma.ibi ukwiye kubimubwira uti
    ntumpaza ngiye kujya nsambana hanze.urebe uko abyitwaramo ntayindi nama mbonyaho.

    February 2018

Inzindi nkuru

Kigali: Umusore w’ imyaka 52 agiye gushyingiranwa n’ umukobwa w’ imyaka...

Umukobwa witwa Mukandekezi Rachel w’imyaka 50 wari umaze igihe ategereje...
20 February 2020 5

Umukobwa wa nyiri ikipe ya Chelsea yatangaje ko yifuza umukunzi kuri St...

Umukobwa witwa Sofia w’imyaka 25 usanzwe ari uw’umuherwe waguze ikipe ya...
14 February 2020 0

Michelle Obama yavuze ikintu gikomeye yigiye mu myaka 27 amaze abana...

Umufasha wa Barack Obama wabaye perezida wa 44 wa USA witwa Michelle yavuze...
10 February 2020 4

Malia Obama amaze iminsi abana n’umusore bakundana mu nzu bonyine...

Umukobwa w’imfura w’uwahoze ari perezida wa US, Barack Obama witwa Malia...
9 January 2020 2

Zambia: Umuherwe yakoresheje icyapa kirimo ubutumwa bwo gusaba umukunzi we...

Hirya no hino ku isi abantu bagenda bakora udushya mu gusaba abakunzi babo...
4 January 2020 1

Jay Rwanda watowe nk’umusore mwiza muri Africa 2017 yateye ivi...

Umusore witwa Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda wabaye...
2 January 2020 1