skol
Kigali

Ni gute nashimisha umukunzi wanjye?

Ad Restricted   Yanditswe na: NSHIMIYIMANA Janvier 26 February 2018

Burya gutungura umukunzi wawe( Surprise) yaba ku muhungu cyangwa umukobwa ni muri bimwe bituma urukundo rwanyu rugenda rukura kandi mukagenda hagati yanyu mwizerana.

Tugiye kubajyezaho uburyo 4 butandukanye bwa gufasha gutungura umukunzi wawe akabasha kwishima, cyangwa ibyo wakagombye kuzirikana mu rukundo kugirango umukunzi wawe ahore anezezwa n’urukundo rwanyu.

1. Kumenya isabukuru y’amavuko ye

Iyo umenye isabukuru y’amavuko y’umukunzi wawe ushaka uburyo umutungura ukamwereka ko ubizi kandi ubizirikana hanyuma ugashaka akantu wamuha akariko kose karamushimisha kandi kakamwereka ko urukundo umukunda ari urwukuri bityo umunezero ukaba wose mu rukundo rwanyu.

2. Kumuhamagara ukamubwira ko umukunda mu masaha atamenyereye

Burya kubwira umukunzi wawe ko umukunda ni ijambo usanga riba ryiza hagati yanyu, rero iyo urimubwiye muburyo atari amenyereyemo birushaho kumushimisha, naho aba ari hose akomeza aritekerezaho, ariha agaciro kadasanzwe bituma ahora agutekereza akumva uhora umunezeza.

3. Kumutembereza:

Umukunzi wawe uko yaba ameze kose akeneye ko umutembereza mukishimana akumva ko umunsi umubereye uwamateka, benshi iyo bumvise gusohokana umukunzi wawe bumva ko ari ukujya ahantu hahenze bigatuma kujyayo bigusaba ubushobozi bwinshi kandi burya ubushobozi waba ufite bwose bwakwemerera gushimisha umukunzi wawe icyo gihe mujyana ahangana n’ubushobozi bwawe ukirinda kwisimbukuruza uziko aribwo wamunezeza dore ko burya abakundana banga umuntu wisimbukuruza, umwiyemeraho. Ibyo rwose azabigukundira kandi abikubahire.
Zirikana gusohokana umukunzi wawe umwereke urukundo rudasanzwe.

4. Kumusoma umutunguye:

Gusomana n’umuntu muba mukundana ni ibintu bishimisha buri umwe wese dore ko ari kimwe mu bimenyetso by’urukundo, rero iyo utunguye umukunzi wawe ukamusoma aho mwaba muri hose ni ibintu bimushimisha cyane bigatuma ahora abizirikana.

Mu buzima bwa muntu gutungurwa mu byiza ni igikorwa kinyura umuntu noneho iyo ubikorewe n’umukunzi wawe mugihe utanatekerezaga ko byaba, birushaho gutuma akwiyumvamo kandi urukundo rwanyu rukarangwa n’umunezero gusa.

Author : NSHIMIYIMANA Janvier

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kigali: Umusore w’ imyaka 52 agiye gushyingiranwa n’ umukobwa w’ imyaka...

Umukobwa witwa Mukandekezi Rachel w’imyaka 50 wari umaze igihe ategereje...
20 February 2020 5

Umukobwa wa nyiri ikipe ya Chelsea yatangaje ko yifuza umukunzi kuri St...

Umukobwa witwa Sofia w’imyaka 25 usanzwe ari uw’umuherwe waguze ikipe ya...
14 February 2020 0

Michelle Obama yavuze ikintu gikomeye yigiye mu myaka 27 amaze abana...

Umufasha wa Barack Obama wabaye perezida wa 44 wa USA witwa Michelle yavuze...
10 February 2020 4

Malia Obama amaze iminsi abana n’umusore bakundana mu nzu bonyine...

Umukobwa w’imfura w’uwahoze ari perezida wa US, Barack Obama witwa Malia...
9 January 2020 2

Zambia: Umuherwe yakoresheje icyapa kirimo ubutumwa bwo gusaba umukunzi we...

Hirya no hino ku isi abantu bagenda bakora udushya mu gusaba abakunzi babo...
4 January 2020 1

Jay Rwanda watowe nk’umusore mwiza muri Africa 2017 yateye ivi...

Umusore witwa Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda wabaye...
2 January 2020 1