skol
fortebet

U Buhinde: Abantu bicwa n’ urukundo bakubye 6 abicwa n’ iterabwoba

Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2017

Sponsored Ad

skol

Ubushakasatsi bwakozwe na Leta y’u Buhinde bwasanze abantu bapfuye bazize urukundo mu myaka icumi n’itanu ishize bakubye inshuro esheshatu ugereranyije abaguye mu bikorwa by’iterwabwoba.
Times of India, ivuga ko hagati ya 2001 na 2015, abantu 38 385 bishwe abandi 79 189 bakiyahura babitewe n’urukundo. Hari kandi abandi bagore babarirwa mu 260 000 bashimuswe n’abagabo bashakaga kubarongora, ibyo bakunze kwita “guterura”.
Ibi bivuze ko muri icyo gihugu, buri munsi, abantu barindwi bicwa, 14 (...)

Sponsored Ad

Ubushakasatsi bwakozwe na Leta y’u Buhinde bwasanze abantu bapfuye bazize urukundo mu myaka icumi n’itanu ishize bakubye inshuro esheshatu ugereranyije abaguye mu bikorwa by’iterwabwoba.

Times of India, ivuga ko hagati ya 2001 na 2015, abantu 38 385 bishwe abandi 79 189 bakiyahura babitewe n’urukundo. Hari kandi abandi bagore babarirwa mu 260 000 bashimuswe n’abagabo bashakaga kubarongora, ibyo bakunze kwita “guterura”.

Ibi bivuze ko muri icyo gihugu, buri munsi, abantu barindwi bicwa, 14 bakiyahura, naho 47 bagashimutwa ku mpamvu zishingiye ku rukundo hagati y’abagabo n’abagore, cyangwa abasore n’inkumi.

Ku rundi ruhande, iterabwoba ryahitanye ababarirwa mu 20 000 barimo abaturage n’abashinzwe umutekano mu Buhinde muri iyo myaka.

Impuguke mu bijyanye n’uburinganire, Uma Chukravarti, avuga ko icyo gihugu kigaragaramo impfu nyinshi bitewe n’uburyo bwo gushyingirwa ahanini bushingiye ku moko, dore ko amoko menshi yaho atemerewe gushyingiranwa.

Chukravarti asobanura ko amoko menshi yo mu Buhinde ahora mu mvururu z’urudaca, ku buryo nk’iyo umusore akundanye n’umukobwa wo mu bwoko buzirana, biba ngombwa ko abakuru b’imiryango bashaka uko umwe muri bo yicwa, nabyo bikazakurikirwa no kwihorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa