skol
fortebet

Ubuhamya: Nifuje kubasangiza impamvu yatumye mfata icyemezo ngaca imyeyo nkuze

Yanditswe: Saturday 07, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyarwandakazi w’ I Kigali , ufite imyaka 29 wubatse ufite umwana umwe yandikiye ikinyamakuru UMURYANGO yifuza kubasangiza ubuhamya bwe n’ icyatumye afata icyemezo cyo guca imyeyo akuze.

Sponsored Ad

Mu ibaruwa ye yavuze ko yavukiye mu cyaro I Butare, ngo afite imyaka 8 y’ amavuko yari aziko guca imyeyo azi n’ uko bikorwa, ngo yaganiriye na nyina n’ abandi bantu bakuze ababaza niba guca imyeyo hari icyo byongerera ku mibanire y’ umugabo n’ umugore , bamwe bamubwira ko guca imyeyo bishimisha abagabo, abandi bamubwira ko guca imyeyo ari ukwihindura umubiri ukihindura uko Imana itakuremye. Kuko nari umurokore nkunda Imana cyane ku myaka 10 nafashe icyemezo cyo kutazaca imyeyo.

Muri 2003 nagiye kwiga muri secondary , twajya koga nkabona abakobwa nka 80 % baraciye imyeyo, simbyiteho kuko nari narafashe icyemezo cyo kuzaguma uko Imana yandemye kandi abakobwa b’ I Kigali twabaga turi kumwe kenshi mu kigo nabonaga umwe ari we waciye imyeyo bituma numva ko guca imyeyo ari iby’ abaturage.

Nazize ndangiza secondary, muri icyo gihe ndibuka ko aribwo nagiye mu munsi mukuru w’ umwe muri ba bakobwa b’ inshuti zanjye b’ I Kigali ngezeho turishimana turabyina. Hari umusore twabyinanye najya njya kumuva iruhande ngo mbyinane n’ abandi akankomeza, yansabye numero ya telephone mubwira ko ntayo ngira muha iya mama, hashize nk’ icyumweru arahamagara, mama avuye gucuruza mu isoko ambwira ko hari umusore w’ I Kigali wamuhamagaye anshaka akamubwira ko aza kongera yageze mu rugo.

Ntibyatinze, nka saa moya n’ igice z’ umugoroba uwo musore yarongeye arahamagara, noneho mama aramumpa turavugana , tumara nk’ iminota 35 tuvuga, numva ntangiye ku mukunda kuko numvaga nzakundana n’ umusore w’ umunyamahoro utashyiraho stress kandi nkaba narumvaga ari umwana mwiza.

Muri 2010 nabonye buruse njya kwiga I Kigali, ndishima kuko numvaga ko wa musore tuzajya tuganira kenshi ariko siko byagenze kuko namaze umwaka wose niga muri kaminuza I Kigali ntarabona uwo musore.

Muri 2012 twahuriye kuri arret bus camp Kigali, ndamureba mbona niwe, ariko mbona ntabwo yambonye, ndamwegera ndamuvugisha nkabona arimo gushakisha mu mutwe ahantu yambonye ngeze aho mbona anyeganyeje umutwe nk’ aho hari ikintu yibutse cyangwa yemeye. Ahita ambaza ati “Amakuru kana, numva amvuze mu izina”

Twahise duhana numero noneho tukajya tuganira, tugahura kenshi, tugeraho turakundana anambwira ko ari umusirikare.

Muri 2014 nibwo njye n’ umukunzi wanjye twakoze ubukwe. Turabana ariko uko duteye akabariro nkabona ko hari akantu kabura kandi ntako nabaga ntagize.

Muri 2015 nacunze yongeye guhabwa ikibari, ndamusohokana, mujyana kuri Jambo beach, turishimana , turabyina, tugeze aho turasohoka twicara hanze hafi y’ amazi ndamubwira nti ‘hari ikintu gikomeye nshaka kukubaza’, ati ‘Nguteze amatwi Chr’ ndamubaza nti ‘wambwiye ko hari umukobwa mwaryamanye mbere y’ uko dushakana, ndagira ngo umbwire uko icyo gihe byagenze,’. Yabanje kwanga kubwira kuko ari umuntu ukunda umuryango cyane, njye n’ umwana wacu ashimishwa no kubona twishimye. Ndamubwira nti’mbwira nta kibazo. Abitekerezaho akanya ageze aho arambwira.

Mu bintu yambwiye byose nakuyemo ko ‘Yashimishijwe n’ uko uwo mukobwa baryamanye, batera akabariro akumva bisakuza’ ubwo nanjye nahise menya icyo gukora kuko mu myaka ibiri yose twari tuyimaze dutera akabariro ntavuga ngo nta mubangamira, kandi niyo twabaga turi mu gikorwa ntamajwi yumvikanaga.

Nateze amatwi radio cya kiganiro kigisha abantu uko bubaka urugo, nandikira umunyamakuru ‘ndamubaza nti, ko umugabo wanjye ko iyo turi mu gikorwa twumva bitavuga, nakora iki ngo nshimishe umugabo wanjye’

Umunyamakuru yarabwiye ngo ‘kugira ngo wumve amajwi mu gikorwa cyo gutera akabariro ni uko ugomba kuba afite ububobere buhagize, kandi byaba byiza ukaba waranaciye imyeyo, niba utarayiciye hari uburyo twagufasha ukayica nubwo uri mukuru’.

Uwo munsi natangiye kwibuka ko iyo turi mu gikorwa mba numva ntisanzuye kuko haba harimo akantu kuko ntaciye imyeyo. Muri iyo minsi, umugabo wanjye yagiye mu butumwa bw’ akazi azamarayo umwaka n’ amezi atandatu. Icyo nakoze nashatse wa munyamakuru arapfasha imyeyo ndayica aranambwira ati ‘rwose uge ukora uko ushoboye mu gutera akabariro wirekure’

Hashize nk’ amezi 6 imyeyo naragwije, noneho numva nsa n’ ufungutse amaso njya muyindi si. Ntegereza umugabo wanjye , igihe kigeze ava muri misiyo agaruka mu rugo. Icyo gihe twakoze igikorwa nisanzuye, mukumbuye, numva mukunze cyane kubera n’ urukumbuzi n’ iki, ububobere buraza, amashuka aratoha, turangiye mbona umugabo wanjye ibinezaneza ni byose mbona yongeye kunyeganyeza umutwe nka kumwe yabikoze ‘duhuriye kuri arret bus camp Kigali’(to nod).

Uwo munsi nibwo yambwiye ko ashimishwa n’ umugore cyangwa umukobwa waciye imyeyo , gusa ngo yari yaranze kubimbwira kuko yumva byaba ari ‘ukumbuza uburenganzira bwo kubaho uko nabihisemo’.

Nsoza ubuhamya bwanjye , ntawe nagira inama yo guca imyeyo cyangwa kutayica, ariko nibyiza ko uganira n’ umugabo wawe mu buryo bwose ukamenya ikimushimisha, icyo akunda n’ icyo yanga.

Murakoze!!!!!

Ibitekerezo

  • Mwiriwe waturangira natwe uwabidufashamwo kugirango duce imyeyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa