skol
fortebet

Umugabo yashyizwe ku kenke n’umugore we kubera ubukene agera naho amusambaniraho-AKORE IKI?

Yanditswe: Friday 12, Jan 2018

Sponsored Ad

skol

Umugore wanjye twarabanaga nyuma baza kunyirukana mu kazi hazamo ikibazo cy’ubukene akazajya ampoza ku nkeke umunsi ku wundi kuko nasaga nkaho ntacyo maze mu rugu.
Yaje kubona akazi atangira kujya mu bagabo aranimuka anta mu nzu njyenyine bamutera indi nda itari iyanjye. None basomyi n’abayobozi ba Umuryango.rw ni mumfashe mungire inama, ko maze kubona akazi keza kandi uwo mugore ubuzima bwaramuhindutse mwemerere agaruke cyangwa nkomeze nirere umwana wanjye gusa dore ko nanamuzinutswe.
Ndi (...)

Sponsored Ad

Umugore wanjye twarabanaga nyuma baza kunyirukana mu kazi hazamo ikibazo cy’ubukene akazajya ampoza ku nkeke umunsi ku wundi kuko nasaga nkaho ntacyo maze mu rugu.

Yaje kubona akazi atangira kujya mu bagabo aranimuka anta mu nzu njyenyine bamutera indi nda itari iyanjye. None basomyi n’abayobozi ba Umuryango.rw ni mumfashe mungire inama, ko maze kubona akazi keza kandi uwo mugore ubuzima bwaramuhindutse mwemerere agaruke cyangwa nkomeze nirere umwana wanjye gusa dore ko nanamuzinutswe.

Ndi Umugabo w’umwana umwe nakundanye n’umukobwa mufasha mu myigire ye ariga ararangiza. Nyuma twaje kwemeranya kubana dukora ubukwe bwiza bwashimwe n’abantu bose mu karere twari dutuyemo.

Umugore wanjye yari umuganga nanjye nkora muri UN, nahembwaga amafaranga atari macye kuko ninjizaga ibihumbi 600 ku kwezi. Urumva kuko n’umugore wanjye yakoraga amafaranga yinjiraga yari ahagije ku rugo rw’abantu babiri gusa. Madamu wanjye yari atwite kubera ko yabonaga mfite akazi keza nkora nta kibazo aza gusezera ku kazi ngo abe yitegura kubyara.

Mu mperekeza bamuhaye ku kazi yakozemo Baby Shower y’amafaranga menshi ku buryo burenze.

Narakomeje ndakora nk’uko bisanzwe biza kuba ngombwa ko ku kazi birukana abakozi nza kwisanga ndi umwe muri abo bakozi birukanwa. Ubuzima bwatangiye kuba bubi kuko n’umufasha ntiyakoraga kandi narimfite inguzanyo ya Bank ngombwa kwishyura, nakoresheje uko nshoboye kose ngurisha n’imodoka nari ntunze ndishyura ariko umugore akomeza kumpoza ku nkeke kuko ntiyigeze yakira ubuzima turimo akambwira ko namuvanye iwabo abayeho neza kandi ko ataje aje kurya ibishyimbo bya buri munsi.

Nyuma y’imyaka ibiri Madamu yaje kubona akazi atangira gukora gusa nako agashakiwe n’umwe mu nshuti ze bakoranaga mu rwego rwo kumwiyegereza maze ubuzima burahinduka akazajya ataha ijoro yansigiye umwana n’umukozi. Rimwe na rimwe agatahanwa n’abagabo bakamugeza mu rugo bakamusezera n’ama bizu( Kumusoma) ariko nkihangana nkabirenza amaso.

Yaje kunta mu nzu ajya kuba i Kigali atwara n’umwana wanjye atangira kwikodeshereza aboneraho no kubonana n’abagabo be ntanakimwe yikanga.

Bidatinze yaje gusama inda ya kabiri y’undi mugabo ufite umugore maze ubuzima bumubana bubi kuko uwo mugabo ntiyongeye kumwitaho nka mbere.

Nakomeje kubaho nabi gutyo gusa nyuma y’iminsi micye umwe mu nshuti zanjye yaje kundwanaho anshakira akazi keza kampemba umushahara uruta uwo nafataga mbere kuko mu minsi namaze ndi umushomeri nagerageje kwihugura mubijyanye n’ikoranabuhanga. Naje gusaba uwahoze ari umugore wanjye ko yampa umwana wanjye nawe ambera impfura aramumpa kuko aho yari ari ntiyari abayeho neza kandi narimaze kubona akazi keza ngomba kwita ku maraso yanjye.

Noneho rero basomyi ba Umuryango.rw mumfashe mungire inama icyo nakora kuko kuva nabona ako kazi umugore wanjye ampamagara umunsi ku wundi ambaza uko umwana ameze kandi njyewe inzoka yanjye yaramuzinutse kubera ibyo yankoreye byose kabone n’ubwo yansaba ko dukora Divorce ngo tugabane inzu ndumva ntayimuha bitewe n’ibikomere yanteye bikaruta iyo nzu nkayandika ku mwana nanjye nkajya gushaka ibyanjye dore ko n’akazi kanjye kampemba neza n’ibirenze inzu nabyigurira.

Inama zanyu zirakenewe Murakoze!

Ibitekerezo

  • Va kunyatsi she!
    Dore ko uwaroze abagabo atakarabye!

    Ariko uransekeje nonese numuzana akazi kakongera guhagarara uzabigenza ute? Azongera yigendere njye ndumva ntampamvu yo kumugarura ko agukurikiyeho amafaranga

    Ahubwo uri umuntu w’umugabo ku gutekereza neza ku mwana wawe, ihangane n’Imana yamukweretse ngo utazongera wowe komeza ukore kigabo urekane nabasimbuje urukundo ifaranga ibyiza birimbere

    Ahubwo uri umuntu w’umugabo ku gutekereza neza ku mwana wawe, ihangane n’Imana yamukweretse ngo utazongera wowe komeza ukore kigabo urekane nabasimbuje urukundo ifaranga ibyiza birimbere

    yeyeye.......ubwose uwo numuntu wakongera ukikururira.wacana kbsa.

    Kutihangana no kutakira ubuzima tubayemo niyo ntandaro y’ibyaha dukora umunsi ku munsi!Baca umugani ngo"Uririra byinshi ukabura n’uduke wari ufite"!So, uwo mugore ntabwo yahindutse ahubwo akunda aho bimeze neza kukubaza uko umwana ameze byo ni ngombwa kuko ni uwanyu mwembi naho ibyo kwongera kubana nawe nta gisubizo biguha kuko abagabo bamutwaye baracyariho kandi n’abafite amafranga baracyariho bazanahoraho!Uwo rero si umugore wo kwubaka urugo kuko urugo rwubakwa no kwihanganirana no gufashanya mu ntege nke za buri umwe! Rero mureke abanze amenye kwubaka icyo aricyo nyuma naza agaca bugufi akagusaba imbabazi akazisaba n’Imana uzamubabarire kandi nusanga atarabyanduriyemo nta kibazo mwakongera kubana mukarera abo bana 1 wawe na 2 be!Ariko ibyo nibitabaho azaba agikomeje urugendo rw’ubusambanyi n’uburara ashobora kuba yaratojwe akiri umukobwa uzamureke niyaka divorce umureke mutandukane kuko n’ubundi ntimwubatse ni ku musenyi.

    Wa mugabo we sinkuzi ntunzi!!Ariko amateka yawe ahuye n’ayanjye nubwo turi ibitsina bitandukanye!!!Ese ntiwankundira tukisungana tugahozanya ko mbona duhuje ibibazo?Mfite akazi kenza,nkorera I Kigali.Mfite imyaka 42.

    Mbanje kugusuhuza nshuti,ibyakubayeho birababaje cyane ,ahubwo urakomeye cyane ,gusa Inama nakugira nuko warera umwana wawe ukamwereka urukundo rushoboka kuko umwana nawe yagize shok yo kubaho nkutagira ababyeyi kdi abafite mugihe hagati yanyu nka family mutabanye neza.bityo Ita kumwana wawe ntuzagarure uwo mugore kdi uzabe uretse gushaka undi mugore umwana abanze ukure amenye uwamukiye undi hagati yanyu.kuko nushaka undi mugore nawe ashobora kuzakwangora umwana kdi umwana naruhare yagize mumubano mubi hagati ya Mama we nawe.murakoze.

    Uraho neza Muvandimwe, ufite ikibazo gikomeye kuko ikigaragara cyo warakomeretse cyane kandi bitewe nibyo umugore wawe yagukoreye waramuzinutswe, nakugira inama yo guhamagara Umujyanama 0788573952 akagufasha ukabasha gukira icyo gikomere ndetse ukongera kumva ibyiza by’UBUZIMA. Imana ikurinde

    Arikomubamugishainama

    Sorry,forget her,she’s a curse

    Waje ukanyitwarira nange kwirya kuli iryo franga aho kumugarura, ubwo se uwo urabona ashaka kubaka cg yakubobyemo BK Ko ariyo ifite amafranga menshi?

    Ariko nibaza koko niba inama muba musaba niba muba muzikeneye koko, kuko uravugako wamuhuze( umwanga urunuka) kandi nawe yagiye ari uko atagukunda. Ntekereza ahubwo mwagakwiriye gukora divorce naho ibijyanye no kugabana imitungo ntabwo ari wowe uzabigena ahubwo ni itegeko. Uko utinda gukora divorce nibwo uri kumuruhira azacyenera no kumutungo wowe wishakiye kandi wagakwiye kwaka divorce kuko iyo umwe mubashakanye state undi bidaturutse kunyungu z’urugo bikarenza 6mois divorce iremewe. Ahubwo icyo nakwibwira nuko nawe ahari utari shyashya.

    Mureke uwo yabaye indaya, uzabona undi.

    uraje wongere ubabare ahubwo nurebanabi yagutaye murugo rwawe nimwongera guhura azaguta mumwobo ubure burundu

    Uwo mugore ntamutima WO kubaka afite ahubwo icyo aba shaka ni ifaranga umugaruye waba wikozeho rera umwana wawe ubundi urekana nuwo mugore utagira umutima.

    niba uko ubivuga ari ukuri mureke kdi ntuzamuhe inzu wavunikiye kuko yavuye mumaboko yawe,uzamushakiri ingurane yamafara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa