Ubushakashatsi bwagaragaje abantu bamara umwanya munini batera akabariro kurusha abandi
Yanditswe: Thursday 05, Jul 2018
Benshi bakunze kwibaza igihe nyacyo umuntu muzima akwiye kumara atera akabariro ndetse n’abantu bamara igihe bagatera kurusha abandi gusa byemejwe ko abantu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije aribo bamara igihe kinini batera akabariro.
Mu bushakashatsi Dr Brendan Zietsch yakoreye ku bagabo n’abagore 500 ubwo yabasabaga kuregera isaha bakamubwira igihe bakoresha kuva batangiye igikorwa cyo gutera akabariro kugeza barangije.Benshi bahurije ku gihe cyo kuva ku masegonda 33 kugera ku minota 5 n’amasegonda 4.
Abasaza ntibamara igihe kinini batera akabariro nk’urubyiruko aho ubu bushakashatsi bwemeje ko kwambara agakingirizo no kuba umuntu asiramuye ntacyo bimwongerera ku gihe amara atera akabariro.
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Erciyes muri Turkey bemeje ko abantu bafite umubyibuho ukabije aribo bamara igihe batera akabariro kurusha abantu basanzwe aho bashobora kugera ku munota 7 n’amasegonda 30 batararangiza
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *