skol
fortebet

Umugore yacuze afite imyaka 30 y’ amavuko, bibaho gake cyane

Yanditswe: Friday 30, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Nicole Evans, Umugore wo muri Novelle Zelande yahuye ni ikibazo kidakunze kubaho, abura imihango ku myaka 30 y’ amavuko ntiyongera kuyisubiramo ukundi.

Sponsored Ad

Uyu mugore yashatse umugabo bakajya batera akabariro ageze aho abura imihango arishima ngo yarasamye , agiye kwa muganga baramuhakanira.

Mu buhamya yahaye BBC yavuze ko abaganga bapimye imisemburo ye basanga yaracuze. Nyuma yo kubwira iyi nkuru itaramushimishije we n’ umugabo we bagerageje kwifashisha ikoranabuhanga ‘in vitro fertilization’ariko inshuro 3 zose babigerageje ntabwo byigeze bibahira. Bibashishaga intanga ngore babaga bahawe n’ abandi bagore.

Nicole Evans asaba abaganga ko bajya bapima abagore bakababurira ko bazacura kare. Ubusanzwe umugore acura ageze ku myaka 45 -50. Umugore 1% niwe ucura atarageza ku myaka 45.

Byitwa ko umugore yacuze iyo atakijya mu mihango, icyo gihe ntabwo aba ashobora gusama.

Uyu mugore kuva ko atazabyara ngo byaramubabaje cyane gusa ngo we n’ umugabo byabahaye isomo rikomeye. Bafashe icyemezo cyo kureba abo batabyaye bariyakira baratuza.

Evans yagize ati "Dufite ibihagije nubwo tudafite byose"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa