skol
fortebet

Rusheshangoga Michel yasabye anakwa umukunzi we Nakazungu Aimée [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 27, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Myugariro mushya wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu Amavubi, Rusheshangoga Michel,yasabye anakwa umukunzi we Nakazungu Aimée bamaze igihe bakundana.

Sponsored Ad

Kuri uyu Gatanu taliki ya 26 Nyakanga 2019,nibwo uyu mukinnyi umaze igihe ahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yaherekejwe n’inshuti n’abavandimwe,bajya gusaba Nakazungu Aimée baherukaga gusezerana imbere y’amategeko kuwa 23 Nyakanga 2019.

Uyu muhango wabaye saa 14:30’, ubera i Kanombe ahazwi nko kuri Queen Land Park.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 27 Nyakanga 2019 Rusheshangoga na Nakazungu barasezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church ruherereye Kimironko, nyuma abatumiwe bazakirirwa mu busitani bw’ishuri rya Exella ’Exella School Garden.

Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo abakinnyi n’abahanzi batandukanye ndetse Tom Close niwe wari Parrain wa Rusheshangoga.




Amafoto:ISIMBI.RW

Ibitekerezo

  • Bazabyare Hungu na Kobwa.Ngo bagiye "gusezerana imbere y’imana".Mu byukuri,Gusezerana imbere ya Padiri cyangwa Pastor,ntitukavuge ngo ni "imbere y’imana".Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi.Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5. Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero.
    Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu ba mbere bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje cyane nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets zabo.Nubwo Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8,Abakuru b’amadini bafata umushahara buri kwezi.Nyamara nabo bakora Business zisanzwe nkatwe twese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa