skol
fortebet

Rutamu Elie Joe wakunzwe na benshi mu kogeza umupira yambitse impeta umukunzi we

Yanditswe: Sunday 21, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Uwahoze ari umunyamakuru w’imikino by’umwihariko mu kogeza imipira,Rutamu Elie Joe yamaze gutera ivi, yambika impeta umukunzi we Nyinawabeza Rebecca uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sponsored Ad

Rutamu wamamaye mu kogeza imipira kuri kuri Radio Rwanda,Radio Flash,Radio 1 na Isango Star,yamaze kwambika uyu mukunzi we uba muri US,impeta amusaba ko yamubera umugore.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2019 nibwo Rutamu yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto yeari kumwe n’uyu mukunzi we atangaza bwa mbere ko yamwihebeye kuva ku munsi wa mbere babonanye.

I yi fotoRutamu yayiherekeje n’amagambo agira ati “Nakweguriye umutima wanjye wose kuva ku munsi wa mbere twahuye. Ndagukunda.”

Iyi foto yagaragaje aba bombi bicaye muri restaurant bigaragara ko Rutamu yari amaze kumwambika impeta.

Rutamu yasezeye mu itangazamakuru nyuma y’igikombe cy’isi 2018, ahita yerekeza muri Amerika aho byavuzwe ko yagiye gushaka ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira abakinnyi amakipe.

Umukunzi wa Rutamu,Nyinawabeza Rebecca yiga ibyerekeye ubuvuzi muri Kaminuza ya Michigan State Universtiy iri mu Mujyi wa Lansing. Ubu ari gusoza Doctorate mu buvuzi muri iyi kaminuza.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa