Umukunzi wa Florian Thauvin Charlotte Pirroni,ari kuvugisha benshi mu bakunzi ba ruhago bari hirya no hino cyane cyane abo mu Burusiya kubera uburanga bwe burangaza yibitseho.
Uyu mukobwa wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’Ubufaransa muri 2015,akomeje kurangaza abagabo mu Burusiya ndetse benshi bakomeje kumukurikirana kuri Instagram kubera ubwiza bwe.
Thauvin asuhuzanya na Mbappa nyuma yo gutsinda Ububiligi
Charlotte Pirroni w’imyaka 24 yavukiye mu mujyi wa Monaco mu muryango w’abakunzi b’imikino aho se Louis Pirroni yabaye umutoza, mu gihe uyu mukobwa yari umuhanga mu mukino wa Basketball akiri muto aho yifuzaga kuzabigira umwuga gusa aza kubivamo yigira mu byo kumurika imideli no guhatanira amakamba y’Ubwiza.
Florian Thauvin yatangiye gukundana na Charlotte Pirroni mu mwaka wa 2015 ubwo yakinaga muri Marseille yavuyemo yerekeza mu ikipe ya Newcastle itaramuhiriye byatumye agaruka mu Bufaransa.
Florian Thauvin yiyongera kuri Benjamin Pavard na Kylian Mbappe bakundana n’abakobwa babaye ba nyampinga b’Ubufaransa.
Uyu Thauvin ukina asatira yitwaye neza umwaka ushize muri Ligue 1 aho yaje ku mwanya wa 3 mu bakinnyi bigaragaje nyuma ya Neymar na Mbappe bakinira PSG.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN