skol
fortebet

Umukobwa yatunguye benshi kubera ikintu gikomeye yasabye umukunzi we wifuza ko bakora ubukwe

Yanditswe: Saturday 19, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa wo mu Bushinwa wakuze atarabona inyanja,yabwiye umukunzi we ko azemera ko bashyingiranwa naramuka amukuruye mu kigare (ishereti) akamugeza ku nyanja iri ku birometero ibihumbi 2 uvuye aho batuye, none amaze iminsi 41 agenda amukurura kugira ngo abashe kubigeraho.

Sponsored Ad

Uyu musore witwa Wang amaze iminsi azenguruka ubushinwa akurura mu kigare uyu mukunzi we,kugira ngo arebe ko yageza ku nyanja uyu mukobwa yakunze ndetse yifuza ko bazarushingana.

Uyu mukobwa utavuzwe amazina n’ikinyamakuru Today online dukesha iyi nkuru,yarahiye ko atazigera ashakana n’uyu musore kugeza igihe azamufasha kugera ku Nyanja ,iherereye ahitwa Weihai, mu burasirazuba bw’intara ya Shandong.

Aba bombi bamaze kugenda ukwezi n’iminsi 11 aho uyu musore asabwa gukora ibirometero bigera ku bihumbi 2 akuruye uyu mukobwa muri iki kigare kugira ngo abashe kugera ku nzozi ze.

Ku wa 11 Gicurasi uyu mwaka, nibwo aba bombi bageze mu mujyi wa Zhengzhou uri muri kimwe cya kabiri cy’urugendo bagomba gukora ,n’ukuvuga ko uyu musore asabwa kongera gukurura iki kigare kirimo uyu mukobwa iminsi 41 kugira ngo abashe kumutsindira.

Wang yabwiye abanyamakuru ko yasezeranyije uyu mukobwa ko azamukurura muri iki kigare (ishereti) akamugeza ku nyanja ndetse ari kubikora kugira ngo asohoze iri sezerano.

Wang warahiye ku ntego ye, yavuze ko iyo ananiwe,umukobwa akurura ishereti bakagenda baganira ndetse uru rugendo bakoze rwabafashije kumenya hirya no hino mu Buhinwa.

Aba bombi batuye mu ntara ya Gansu iherereye mu misozi miremire y’iburengerazuba bw’Ubushinwa,hafi y’ubutayu bwa Gobi.

Umunyarwanda yaciye umugani ngo ushaka inka aryama nkayo,niyo mpamvu benshi batangariye urukundo rw’uyu musore.

Ibitekerezo

  • NTAKINDI KIBITERA. N’UKUBERA UBUKE BW’IGITSINA GORE MU BUSHINWA. UMUGORE AHENZE KURENZA IBINDI BINTU BYOSE. UMUSORE YIFUZA N’UWO BAGANIRA NIYO ATAMUTERETA AKAMUBURA. REBA RERO INGARUKA YO GUKURAMO INDA IRACYAKURIKIRANA UBUSHINWA. NIBIHANA IMANA IZABABABARIRA IBYAHA BAKOZE BYO GUKURAMO INDA Z’ABANA BA BAKOBWA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa