skol
fortebet

Umunyeshuri yashinje umuhungu wa Mugabe kumutera inda akamwigarama

Yanditswe: Sunday 31, Dec 2017

Sponsored Ad

skol

Umunyeshuri wo muri kaminuza mu gihugu cya Afurika y’Epfo ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gukundana n’umuhungu wa Robert Mugabe ndetse akaza no kumutera inda ariko akamwigarama ku munota wa nyuma.
Russell Goreraza ni umuhungu uba mu rugo rw’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe mu myaka 37 ariwe Robert Mugabe akaba ashinjwa n’umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko kumutera inda akirengagiza inshingano zo kwitwa no kurera umwana wabo.
Uyu mukobwa avuga ko uyu muhungu yamuteye inda ubwo bari bakiri ku (...)

Sponsored Ad

Umunyeshuri wo muri kaminuza mu gihugu cya Afurika y’Epfo ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gukundana n’umuhungu wa Robert Mugabe ndetse akaza no kumutera inda ariko akamwigarama ku munota wa nyuma.

Russell Goreraza ni umuhungu uba mu rugo rw’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe mu myaka 37 ariwe Robert Mugabe akaba ashinjwa n’umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko kumutera inda akirengagiza inshingano zo kwitwa no kurera umwana wabo.

Uyu mukobwa avuga ko uyu muhungu yamuteye inda ubwo bari bakiri ku ishuri, ngo yatangiye gukunda n’uyu muhungu mu buryo bweruye muri 2016 bakiri ku intebe y’ishuri bigera naho baryamana ndetse uyu mukobwa aza gutwara inda.

Aganira n’ikinyamakuru Herald cyandikirwa muri Zimbabwe, uyu mukobwa witwa Dineo Gwendoline yatangaje y’uko muri Nyakanga, 2017 aribwo yamenye y’uko atwite ndetse yumva ari inkuru nziza yo kubwira umukunzi we ariko aza gutungurwa n’uburyo umuhungu yabyakiriye.

Yavuze ko akimara kubwira uyu mukunzi we ko atwite atongeye kumwikoza ndetse ngo n’uburyo bwose bajyaga bavugana binyuze kuri Telefone n’ubutumwa bugufi byatangiye guhagarara.

Agira ati “ Nitwa Dineo Kekana, ndi umunyeshuri muri Afurika y’Epfo, nkaba ntwite inda ya Russell Goreraza. Twatangiye gukundana muri 2016, ariko twaryamanye muri 2017 ari na bwo yanteraga inda.”

Byakomeje kugorana kugeza ubwo uyu musore ahamgaye uyu mukobwa akamubwira ko ntaho bahuriye kandi ko n’ibyo avuga bitatuma babana nk’umugabo n’umugore.Yamuhakaniye amubwira ko ntaho bazirikanye ahubwo ko ari umutekamutwe.

Goreraza w’imyaka 33 y’amavuko , ni umwana wa Grace Mugabe yacyuye nyuma yo gushwana n’umugabo we wa mbere.

Ibitekerezo

  • Se w’uyu muhungu,yali umugabo wa mbere wa Grace Mugabe.Yari Colonel mu ngabo za Zimbabwe.Grace Mugabe,yali secretary muli president’s office.Noneho president MUGABE aramwigarurira.Ibyabaye kuri uyu mukobwa,biba bikwiye guha isomo Abakobwa.Biriya mwita ngo ni Boyfriend wanjye cyangwa ngo "muri mu rukundo",ntabwo aribyo.Abahungu baba bishakira ko muryamana gusa.Iyo amaze kuguhaga,araguta.Ibyo se nibyo mwita ngo "muri mu rukundo"??Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Abasambanyi,abajura,abicanyi,etc...ntabwo bazazuka.We must be "thinking people".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa