skol

7 Ukwakira 2025: Imyaka 2 irashize iyari intambara yahindutse ubwicanyi

Yanditswe: Tuesday 07, Oct 2025

featured-image

Kuva tariki ya 7 Ukwakira 2023 kugeza kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ukwakira 2025, imyaka ibiri irashize ubwo Hamas yagabaga igitero kuri Isiraheli, none iyari intambara ubu yahindutse ubwicanyi. Abisiraheli bagera mu 1 219 bamaze gusiga ubuzima muri iyo ntambara, mu gihe Abanyapalesitina bo basaga 170 000.

Ni mu gihe amakimbirane ya Isiraheli na Palesitine amaze imyaka mirongo irindwi n’irindwi, iyi minsi 730 yahinduye Isi mu rwego rwa diplomasi, mu rwego rw’amategeko ndetse n’abantu.
Mu rukerera rwo ku ya 7 Ukwakira 2023, Hamas, hamwe n’indi mitwe y’Abanyapalestine barimo na Jihadi ya Kisilamu, bagabye ibitero by’iterabwoba muri Isiraheli.
Abisiraheli igihumbi na magana abiri na cumi n’icyenda barishwe naho 251 bajyanwa bugwate muri Palesitine. Isiraheli nayo yahise igaba igitero kigamije gukuraho Hamas.
Ku ya 7 Ukwakira 2023, Isi yose yaribajije iti: nigute iki gitero cyabaye mugihe Isiraheli yari ifite ingabo zikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati? Ingabo zikagfira icyo zikora nyuma y’amasaha ane.
Muri Isiraheli, ku ya 7 Ukwakira bavuze ko ari impanuka z’umutekano, ariko mu by’ukuri hari hashize amezi menshi, igihugu cyari gifite intege nke, cyuzuyemo imyigaragambyo yo kwamagana ivugurura ry’ubutabera, byatumye abashinzwe umutekano batitabira imyitozo mu mezi ya nyuma.
Muri Kamena 2024, televiziyo Kan ya Isiraheli yerekanye ko hari raporo yaturutse mu ishami rishinzwe gushakisha no gusesengura amakuru yakiriwe n’urwego rw’ubutasi yo ku ya 19 Nzeri 2023.
Yasobanuye mu buryo burambuye amakuru y’amahugurwa y’imitwe ya kiyisilamu yo muri Palesitine yo kugaba ibitero ku birindiro bya gisirikare na kibbutzim mu majyepfo ya Isiraheli, bitarenze ibyumweru bitatu mbere yuko Hamas igaba igitero cyahitanye abantu.
Ubutasi bwa Isiraheli bwari bwarabonye gahunda z’icyo gitero, inyandiko y’impapuro 40 Hamas yiswe “Urukuta rwa Yeriko,” umwaka umwe mbere yuko igitero kigabwa.
Na none, kera cyane mbere y’itariki ya 7 Ukwakira 2023, abasirikare b’abagore ba Isiraheli baburiye abayobozi babo ko umutwe w’Abanyapalestine utegura ibikorwa byawo imbere yabo.
Imbaraga z’inzego z’umutekano za Isiraheli waje zarasenyutse. Nyamara, mu myaka ibiri, ingabo zishyigikiwe na Washington, zagiye zisenya uburyo bwose bw’ubuzima mu karere ka Gaza, bihitana abagera mu bihumbi icumi by’Abanyapalestine.
Mu myaka ibiri, Akarere ka Gaza, kafatwaga nka gereza nini ku Isi, kahinduwe mu irimbi rinini aho ibitangazamakuru byo mu mahanga bibujijwe kwinjira kugira ngo byandike ibihabera.
Umubare w’abantu bapfuye ubu urenga 67 000. Uwahoze ari umuyobozi mukuru w’ingabo za Isiraheli, Herzi Halevi, yabitangaje mu ntangiriro za Nzeri, nk’uko urubuga rwa interineti rwo muri Isiraheli rwitwa Ynet, rubitangaza ngo Gaza ifite abaturage miliyoni 2,2 kandi abarenga 10% muri bo barapfuye cyangwa barakomereka.”
Hagati muri Kanama, iperereza ryakozwe n’itangazamakuru rya Isiraheli +972 na Sikha Mekomit hamwe n’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza, hashingiwee ku makuru y’ubutasi yo muri Isiraheli, hagaragajwe ko nibura 83% by’Abanyapalestine bishwe mu ntambara ya Gaza ari abasivili.
Ku ya 24 Nzeri, Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ubutabazi, Tom Fletcher yibukije ko muri Gaza, ku mpuzandengo umwana umwe buri saha apfa mu gihe cy’imyaka hafi ibiri.”
Abanyamakuru barenga 240 na bo bamaze kwicwa. “Basobanukiwe ko bashinzwe ubutumwa rusange mu izina ry’igihugu cyose: kwandika amateka y’ibyabereye i Gaza.”
Ku ya 28 Kanama 2025, Ahmed Tibi, umwe mu bagize Knesset akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya Ta’al, yanditse ati: “Ntabwo ari itangazamakuru ry’umwuga gusa, ahubwo ni itangazamakuru ry’ibitambo.”
Nkuko bitangazwa n’urubuga rw’Abadage Statista, kugeza ku ya 25 Nzeri 2025, Abanyapalesitina bagera ku 65 419 bari bamaze gupfa naho abakomeretse bari 167 160
Ikigo cy’Umuryango w’abibumbye gishinzwe impunzi z’Abanyapalesitina (UNRWA), cyo gitangaza ko Abanyapalesitina basaga 170 000 bamaze kuhasiga ubuzima kandi ko ari ko gace gafite umubare munini w’abana bicwa ku Isi.
Agace ka Gaza, kasenyutse hejuru ya 80%, abatarapfuye cyangwa ngo bakomereke bavuye mu byabo, kahindutse ubutayu. Ari mu nzego z’ubuzima, uburezi, imibereho, ubuyobozi, birababaje ku buryo bitigeze bibaho mu mateka y’agace ka Palesitina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa