Aba-Houthi barashe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Ben Gurion
Yanditswe: Sunday 04, May 2025

Misile ya ballistique yarasiwe muri Yemen yaguye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Ben Gurion, muri Israel, cyangiza umuhanda n’imodoka ndetse bituma ingendo zo mu kirere zihagarara nk’uko amafoto n’amashusho byagenzuwe na Al Jazeera abigaragaza.
Igisirikare cya Israel cyemeje ko uburyo bwo kwirwanaho bwananiwe kurasa icyo gisasu mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nubwo bagerageje kubihagarika, yongeraho ko hakomeje iperereza. Abashinzwe gutabara bavuga ko abantu umunani bakomeretse.
Inyeshyamba z’Aba-Houthi zo muri Yemeni, zongereye ibitero kuri Israel zivuga ko biri mu rwego rwo kwamagana intambara zayo muri Gaza, zavuze ko ari zo zarashe misile yarashwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Israel kiba cyuzuyemo abantu benshi.
Abayobozi ba Palestine bavuga ko mu mezi arenga 18 ibitero bya Israel byibasiye Gaza byahitanye byibuze abantu 52.495, barimo 57 bishwe n’inzara bitewe n’uko Israel yahagose kuva ku itariki ya 2 Werurwe.
Mu kiganiro kuri televiziyo, umuvugizi w’igisirikare cy’Aba-Houthi, Yahya Saree, yaburiye amasosiyete y’indege ayabwira ko Ikibuga cy’Indege cya Ben Gurion “kitagitekanye ku ngendo zo mu kirere”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *