skol
fortebet

Abacancuro ba Wagner bafatiwe ibihano bikomeye na Amerika

Yanditswe: Friday 27, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kane zafatiye ibihano Wagner, umutwe w’abacancuro wo mu Burusiya bivugwa ko uri gufasha Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) mu mirwano zihanganyemo n’umutwe wa M23.

Sponsored Ad

Amerika yafatiye ibihano Wagner Group biciye mu biro bishinzwe kugenzura imitungo mpuzamahanga muri Minisiteri yayo y’Ububanyi n’Amahanga.

Ni ibihano uriya mutwe w’abacanshuro wafatiwe uzira kugira uruhare mu ntambara u Burusiya bumaze amezi 11 burwanamo na Ukraine, ibyo Amerika ivuga ko ari ikimenyetso ntakuka cy’uko Wagner ari umuryango mpuzamahanga ukora ubugizi bwa nabi.

Amerika kandi yafatiye ibihano za Company ndetse n’abantu hirya no hino ku Isi bakorana n’uriya mutwe wa Wagner.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken, yatangaje ko biriya bihano bigomba "kwibasira ibikorwa remezo bitandukanye bya Wagner, birimo uruganda rw’indege zikoreshwa na Wagner, umuryango ufasha Wagner muri Propagande ndetse na za Company zikorana na Wagner."

Amerika ikomeza ivuga ko bijyanye no kuba u Burusiya bukomeje guhurira n’ibibazo ku rugamba, Perezida Vladimir Putin yahisemo "kwishingikiriza Wagner kugira ngo akomeze intambara ye yahisemo."

Itangazo rya Amerika kandi rishinja Wagner Group kuba "yarivanze ndetse ikanahungabanya ibihugu bya Afurika, ihonyora uburenganzira bwa muntu kenshi ndetse ikanasahura umutungo kamere w’abaturage babyo."

Muri 2019 Wagner Group bivugwa mu bihugu bya Afurika bivugwa ko ikoreramo harimo Mozambique, Sudani, Mali, Burkina Faso, na Repubulika ya Centrafrique aho mu 2021 yafashije kurengera ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra bwari bugeramiwe n’inyeshyamba zishyigikiye François Bozizé.

Mu kwezi gushize kandi uyu mutwe wavuzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru avuga ko RDC yahaye akazi abacancuro 100 bo mu mutwe wa Wagner bageze i Goma ku wa 22 Ukuboza, ndetse byitezwe ko uku kwezi kugomba kurangira byibura ifite ababarirwa muri 300.

Aba bacanshuro n’imitwe irimo uwa FDLR bamaze iminsi bafasha Ingabo zayo mu mirwano zihanganyemo na M23, gusa izi nyeshyamba zikomeje kubambura uduce dutandukanye tw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa