Abacuruzi bo muri Uganda baravuga ko bagihura n’imbogamizi mu kugeza ibicuruzwa mu Rwanda
Yanditswe: Wednesday 30, Apr 2025

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacuruzi bo mu mujyi wa Kabale (KMTA), Michael Byamungu Turyamureba Rwasabutare, yatangaje ko nubwo umupaka wa Katuna wongeye gufungura mu myaka itatu ishize, abacuruzi bo muri Uganda bagifite imbogamizi zikomeye zo kohereza ibicuruzwa mu Rwanda kubera imisoro ihanitse cyane ku bicuruzwa bya Uganda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda.
Muri Gashyantare 2019, u Rwanda rwafunze imipaka yarwo na Uganda ahitwa Katuna na Cyanika nyuma y’uko u Rwanda rushinje Uganda gushyigikira imitwe y’inyeshyamba igamije guhungabanya u Rwanda.
Icyakora, muri Mutarama 2022, imipaka yongeye gufungurwa nyuma y’ibiganiro bya diplomasi hagati ya Uganda n’u Rwanda nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ibyibutsa.
Kuri uyu wa Mbere ushize ariko, Byamungu yagaragaje impungenge, ubwo yavugaga mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’ishyirahamwe ry’abacuruzi bo mu mujyi wa Kabale (KMTA) ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’abacuruzi bo muri Uganda (UNATA) mbere y’uruzinduko nyunguranabitekerezo kuwa Kabiri n’abacuruzi ba Kabale.
Yavuze ati: “Nubwo abacuruzi bava mu Rwanda bambuka berekeza muri Uganda bagiye gucuruza nta kibazo gikomeye, abacuruzi bo muri Uganda basanga ari bibi gukora ubucuruzi mu Rwanda kubera ko ibicuruzwa byacu bicibwa imisoro irenze urugero, ku buryo bidashoboka ko abacuruzi bashobora kugira inyungu.”
Byamungu yasabye ihuriro ry’abacuruzi bo muri Uganda (UNATA) kugira icyo bakora no kugeza ikibazo kuri Perezida kugira ngo hashakwe igisubizo kiboneye cy’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Yagaragaje kandi ikibazo cy’umuriro ucikagurika mu Karere ka Kigezi nk’indi mbogamizi ikomeye ku bucuruzi bunoze mu karere ka Kigezi.
Mu gusubiza, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abacuruzi bo muri Uganda (UNATA), Godfrey Katongole, yavuze ko ibibazo nk’ibi by’abacuruzi ari byo byatumye boherezwa na perezida kugira ngo bakore urugendo ngishanama n’abacuruzi bo mu makomine yose n’imijyi yo muri Uganda ku buryo raporo yuzuye igaragaza ibibazo ndetse n’ibyifuzo bifatika by’abacuruzi bo mu gihugu cyose bizashyikirizwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Bwiza.com yagerageje kumva icyo ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) buvuga kuri iki kibazo ariko ntibyadukundira kuko numero zose twagerageje ziri ku rubuga rwacyo bakubwira ko zahagaritswe. Twifuzaga kumenya niba koko abacuruzi bo muri Uganda barashyiriweho imisoro y’umurengera, impamvu, ndetse no kumenya niba nta ngaruka bigira ku biciro by’ibicuruzwa mu gihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *