skol
fortebet

Abadepite b’abagore muri Afurika basabwe kutarebera akarengane kari muri RDC

Yanditswe: Tuesday 20, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde, yasabye abagore bagize intego zishinga amategeko mu bihugu byo muri Afurika bibarizwa muri ‘Commonwealth’, kuzamura ijwi ryabo mu gihe hari aho uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa, nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Yabigarutseho kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025, ubwo hatangizwaga amahugurwa y’iminsi itatu y’abagize Ihuriro ry’Abagore bo mu Nteko ya Commonwealth muri Afurika, ari kubera mu Rwanda.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu 12 mu bigize Ishami ry’Afurika ry’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko za Commonwealth (Commonwealth Parliamentary Association – CPA Africa Region).

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde, yagaragaje ko u Rwanda rwakiriye ayo mahugurwa mu gihe rukiri mu minsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ariko ko nubwo bimeze bityo hagikomeje imvugo z’urwango zibasira Abanye-Congo b’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda kandi bigakorwa amahanga arebera nk’uko byakozwe ku Rwanda mu myaka 31 ishize.

Ati “Ibikorwa byo kwibuka byabaye mu bihe bikomeye, mu gihe ibikorwa by’urwango n’ihohoterwa bikomeje gukorerwa Abatutsi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu gihe cy’imyaka 31 ishize, umuryango mpuzamahanga wigeze kurebera ibyaberaga mu Rwanda ariko kugeza n’ubu ugumye guceceka, mu gihe impunzi z’Abanye-Congo zimaze imyaka myinshi zirukanwa ku butaka bwazo n’umutwe wa FDLR guhera mu 1994.”

Yakomeje ati “Nk’uko indirimbo y’ihuriro ry’Abagore ba Commonwealth (CWP) ibivuga, abagore ntibakwiye guceceka mu gihe hirya no hino ku Isi abantu bari mu mibabaro, abana b’inzirakarengane barira kandi bashonje.”

Yavuze ko abagore bagize intego zishinga amategeko bakwiye kugira uruhare mu guharanira ko uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwa kandi bakagira uruhare mu iterambere.

Ati “Tuzaharanira ubutabera n’iterambere no gutanga uburenganzira ku bantu bose. Aya mahugurwa ari mu rwego rwo kutwubakira ubushobozi, no kudushoboza kugira uruhare mu gutora amategeko no kuyagenzura no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ryaryo ku bijyanye n’uburinganire. Twemeranya twese ko uburinganire bukeneye cyane ubushake bwa Politiki.”

Yasabye kandi abitabiriye ayo mahugurwa kwigiranaho, guhana ubumenyi ndetse no gusangira ibitekerezo.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagore bo mu Nteko ya Commonwealth muri Afurika, Depite Ndangiza Madina, yashimangiye ko bagiye kwiga ku bibazo bikomeje kugaragara hirya no hino muri Afurika no kurebera hamwe uruhare bagira mu kubishakira ibisubizo.

Umuyobozi w’Inteko mu Ntara ya Gauteng muri Afurika y’Epfo, Morakane Mosupyoe Audrey yashimangiye ko bakwiye guharanira kubaka iterambere ridaheza kandi uburinganire bugakomeza gutezwa imbere.

Ati “Turi hano nk’abagize intego zishinga amategeko, nk’abayobozi bashobora guhindura ibintu kandi biteguye kugena politiki n’ingamba byo guhindura sosiyete zacu.”

Yagaragaje ko ari umwanya wo kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kunoza inshingano zabo bifashishije n’ikoranabuhanga rikomeje gutezwa imbere nka AI, kwimakaza imikoranire myiza hagati y’inteko zishinga amategeko ndetse no guharanira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bemeranywaho mu biganiro binyuranye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa