Abakozi ba RRA n’aba OAG bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Yanditswe: Thursday 10, Apr 2025

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Mata 2025, abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) n’ab’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
NIWENSHUTI Ronald, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro nawe yashyize indabyo ku mva ishyinguyemo abatutsi bishwe muri Jenoside muri 1994
Dr. Innocente MURASI, Komiseri Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro nawe yashyize indabyo ku mva ishyinguyemo abatutsi bishwe muri Jenoside muri 1994
Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguyemo Imibiri y’Abatutsi basaga 250,000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abakozi ba RRA n’ab’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta bahabwa Ikiganiro
Aba bakozi barenga igihumbi baganirijwe ku ngaruka z’ingengabitekerezo ya Jenoside ku mutekano w’igihugu n’inshingano za buri wese mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Uwatanze Ubuhamya, INGABIRE KALISA Louise, Komiseri Ushinzwe Ikoranabuhanga mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro yavuze ko yarokokeye I Nyanza. Komiseri Louise wari ufite imyaka 9 mu gihe cya Jenoside yasobanuye inzira y’umusaraba yanyuzemo I Nyanza akaza kurokoka gusa avuga ko se Kalisa yishwe tariki ya 8/04/1994, akaba ashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.
INGABIRE KALISA Louise, Komiseri Ushinzwe Ikoranabuhanga mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro atanga ubuhamya
Yavuze ko nubwo bamwiciye abavandimwe barimo na musaza we wigaga, abarokotse mu muryango we bashima neza uburyo uyu munsi Leta yahuje abantu ititaye ku mateka yabaye ashimira ingabo zahoze ari iza RPA zari ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ati “ntabwo narangiza ntashimiye inkotanyi, kuba zaraje zikabohora igihugu, ntabwo nzi icyo umuntu yazabakorera, niba tuzajya tubaheka mu mugongo, buri wese akwiye kubyibaza icyo yajya abakorera ariko, barakoze kutubohora, barakoze kubohora igihugu”.
Uwari uhagarariye ibi bigo byibukiye hano ku Rwibutso rwa Gisozi, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire yavuze ko bazirikana ubumwe n’ubudaheranwa byaranze abanyarwanda muri iyi myaka 31 ishize ashishikariza abakozi b’ibi bigo guhangana n’ingengabitekerezo ya jenoside ikomeza gukwirakwira hirya no hino.
Yagize ati “Abakozi benshi muri ibi bigo ni urubyiruko, turasabwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, akazi kacu ka burimunsi turaswabwa kunga ubumwe, tugafasha ibigo dukorera kugera ku ntego zabyo”.
Umugenzuzi Mukuru kandi yanagarutse ku mitegurire ya Jenoside aho ngo abateguye bakanayishyira mu bikorwa bari bafite intego ko nta Mututsi numwe wagombaga kurokoka ashimira.
Alexis KAMUHIRE,Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta wavuze mu Izina ry’Ubuyobozi bw’Ibi bigo
Yagize ati “turashimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’inkotanyi kuko baratabaye, baraturokora,…. Umunyarwanda akaba agenda atikanga ko bamutema, u Rwanda rukaba rwitabazwa hirya no hino ku Isi mu kugarura amahoro, turashimira ubuyobozi bwacu ko bwaturokoye uyu munsi tukaba turihano twibuka abacu”.
Mu Kiganiro bahawe na Ambasaderi wihariye ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari, Vincent Karega yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe kandi ikwirakwizwa kuva kera n’abakoloni bakolonije u Rwanda, babiba amacakubiri mu banyarwanda no gukomeza kuyikwirakwiza mu karere.
Vincent KAREGA, Ambasaderi wihariye ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari
Yavuze ko Ababiligi aribo bakwirakwije ingengabitekerezo mu Karere k’Ibiyaga bigari. Yagize ati “ingengabitekerezo abantu benshi bazi ko yajyanwe na FDRL mu karere ariko njyewe mvuga ko kuva yazananwa n’Ababiligi ntabwo yarangiriye mu Rwanda dore ko n’u Rwanda narwo barutsembye, Ababiligi, Abadage n’Abongereza bumvikana imipaka ku nyungu z’ubukungu zabo bwite bakatiranye batareba amasano abantu bafitanye”.
Ambasaderi Karega yavuze ko hakwiye ko abantu barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside uko ikomeza gukwirakwizwa kose kandi ko bisaba ko abantu bishyira hamwe mukuyirwanya bakareka umuco wo gusuzugurana.
Yagize ati “mu nshingano zikomeye rero zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, tubanze ubwacu twikize “complexe d’infériorité” na “complexe de supériorité” tunumve akamaro “importance mathematique economique” yo kuba hamwe. Iyo turi hamwe nka Miliyoni 14, ni inyungu, iyo twitandukanyije tuba duciyemo isoko mo ibice, …. Ni inde ushaka kugira iduka rigurwamo na nyirasenge gusa?”
Abafashe ijambo bose muri uyu muhango bashimye Ingabo zari iza RPA zarokoye Abatutsi bicwaga mu gihe cya Jenoside.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *