
Raporo ya Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko abanyeshuri bata ishuri bagabanyutse bagera kuri 4,7% mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 bavuye kuri 6,8% n’uwari wabanje.
Iyi raporo igaragaramo imibare y’inzegi z’uburezi mu 2023/2024 yashyizwe hanze muri werurwe 2025 igaragaza ko abanyeshuri bafatira amafunguro ku ishuri biyongereye bagera kuri 96,8% mu 2023/24 bavuye kuri 92,8% mu 2022/2023 na ho ibigo by’amashuri bitanga ifunguro ku ishuri biva kuri 87,4% bigera kuri 99,3%.
Imibare igaragaza ko abanyeshuri basibiye mu mashuri abanza bagera kuri 29,7%, mu cyiciro rusange hasibiye 21,4% mu gihe mu yisumbuye hasibiye 6,3%.
Abavuye mu ishuri mu cyiciro cy’amashuri abanza ni 5,2%, mu cyiciro rusange ni 4,1% mu gihe mu mashuri yisumbuye abavuye mu ishuri ni 4,8%. Ku rwego rw’igihugu abavuye mu ishuri bangana na 4,7%.
Mineduc yatangaje ko ingengo y’imari rya 2023/2024 yo kugaburira abanyeshuri yari miliyari 90 Frw.
Abo mu mashuri y’inshuke bagaburiwe ku rugero rwa 99%, mu mashuri abanza ni 99%, mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro na ho mu mashuri yisumbuye bagaburiwe ni 98,8%.
Muri rusange ibigo by’amashuri ni 4986 mu gihe abanyeshuri bose hamwe barenga miliyoni 4,7.
Inzego zitandukanye z’igihugu zemeza ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yatumye abanyeshuri bayitabira cyane.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibaruririshamibare giherutse kuvuga ko iyi gahunda yagize uruhare mu kuzamura imibereho y’ingo zo mu Rwanda.
Abanyeshuri barya ku ishuri bariyongereye abarivamo baragabanyuka
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *