Abanyeshuri biga siyansi bongewe mu bari gukora ibizamini ngiro bisoza amashuri yisumbuye
Yanditswe: Tuesday 20, May 2025

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo cy’Ubugenzuzi bw’Amashuri n’Ibizamini, NESA, yatangije ibizamini ngiro (pratique) bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025, hiyongeyemo n’iby’abasanzwe biga amasomo ya siyansi mu rwego rwo kubafasha na bo kongera ubumenyi ngiro mu byo bakora.
Ibyo bizamini ngiro byatangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025.
Mu gihugu hose biri gukorerwa kuri site 856. Biri gukorwa n’abiga ubuforomo, uburezi, ibaruramari, imyuga n’ubumeyingiro, n’abiga siyansi biyongeyeho uyu mwaka.
Ku rwego rw’Igihugu byatangirijwe mu ishuri ryusumbuye rya ESSA Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.
Minisitiri Irere yavuze ko muri uyu mwaka abanyeshuri bazakora ibizamini ngiro bagize 66.250% y’abazakora ibizamini bya Leta bose.
Ati “Uyu mwaka mu buryo bw’umwihariko abakora ibizamini ngiro biyongeyemo n’abiga amasomo ya siyansi nk’Imibare Ubugenge, Ibinyabuzima n’Ubutabire na bo bagomba gukora ibizamini ngiro. [...]. Ibizamini ngiro ni ikimenyetso kigaragariza umunyeshuri ko ashoboye gukora ibyo yize. Ushobora kwiga mu nyandiko ariko se ushoboye kubikora?”
Irere yasobanuye ko abiga amasomo ya siyansi bari basanzwe babakoresha ibizamini ngiro muri laboratwari gusa ariko baza gusanga ari ngombwa ko bakora mu buryo ngiro nk’abandi kugira ngo barusheho gusoza amasomo bazi gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Yavuze ko ibizamini ngiro kuva byatangira gukorwa byagabanyije umubare w’abantu batakandagiye mu ishuri na rimwe ugera ku 9% by’Abanyarwanda ndetse bigabanya n’ubushomeri.
Ati “Cyane cyane abiga mu mashuri ya tekiniki ni bo dusanga hanze bafite ibintu bikorera. Ibyegeranyo bimwe bitwereka ko banatangira gukora bakiri ku ishuri kuko bajya kurangiza kwiga ibyo bakora babizi, abantu babafitiye icyizere.”
Abazakora ibizamini bya Leta bisoza ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye uyu mwaka barenga ibihumbi 101.
Muri abo, abagera ku 66.958 bari gukora ibizamini ngiro bangana na 66.25% by’abazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bose.
Abiga ubuforomo bari gukora ibyo ibizamini ngiro ni 459, mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro ni 36.267, mu burezi ni 3.829, mu ibaruramari ni 3.892 naho abo mu masomo ya siyansi ni 22.530.
Ni mu gihe abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri bose hamwe bamaze kwiyandikisha ari ibihumbi 471.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *