Abarimo Bill Gates batangije ikigega cya miliyoni 500$ kizakorera no mu Rwanda
Yanditswe: Wednesday 30, Apr 2025

Abashoramari barimo Bill Gates, batangije ikigega kirimo hafi miliyoni 500$, azakoreshwa mu kwita ku bagore babyara n’abana bavuka, hagamijwe gukumira ingaruka zishobora kugera muri uru rwego bitewe no guhagarika inkunga kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ni ikigega kizakorera mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara birimo Ethiopia, u Rwanda, Ghana, Kenya, Malawi, Lesotho, Nigeria, Tanzania, Uganda na Zimbabwe.
Cyatangijwe bigizwemo uruhare n’abanyemari barimo Bill Gates binyuze mu muryango yashinze, Gates Foundation.
Iki kigega cyiswe ‘Beginnings Fund’ cyamuritswe ku mugaragaro ku wa Kabiri tariki 29 Mata 2025, i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana.
Uretse Gates Foundation, kizaterwa inkunga n’Umuryango Mohamed Bin Zayed Foundation for Humanity.
Biteganyijwe ko iki kigega kizakorana na Guverinoma z’ibihugu mu kurengera ubuzima bw’abagore batwite n’ubw’abo batwite, hagamijwe kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana.
Gifite intego yo kurokora ababyeyi n’abana ibihumbi 300 bitarenze mu 2030, ndetse kikageza serivisi z’ubuvuzi ku bagore n’abana miliyoni 34.
Uretse amafaranga ari muri iki kigega, Gates Foundation na Mohamed Bin Zayed Foundation for Humanity byemeye gutanga miliyoni 100$ nk’ishoramari rizakorwa mu kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana.
Umuyobozi w’iki kigega, Alice Kang’ethe, yavuze ko kigamije kuziba icyuho cyashoboraga gusigwa n’icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo guhagarika zimwe mu nkunga zagenerwaga ibihugu n’imiryango mpuzamahanga.
Umuhango wo gutangiza iki kigega witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *